Amakuru

Sena ihangayikishijwe n’impanuka zo mu muhanda zikomeje kwica benshi

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano bavuga ko ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda gihangayikishije bagasaba inzego bireba kugihagurukira kuko zihitana ubuzima bw’abatari bake.

Imibare Polisi y’u Rwanda y yerekena ko mu 2018 impanuka zahitanye abantu 597, muri 2019 zigwamo abantu 673, muri 2020 hapfa abantu 675  na ho 2021 baba 655.

Ikigega cy’ingoboka cyihariye kigaragaza ko kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2022 hamenyekanishijwe impanuka 990. Muri zo, impanuka 591 ni ukuvuga 59.7% zatewe n’ibinyabiziga bitari bifite ubwishingizi, harimo 74.6% bingana n’impanuka 441 zatewe na moto zidafite ubwishingizi.

Iki kibazo cyahagurukije abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano bareba uko gihagaze hirya no hino mu gihugu.

Mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye n’inzego zirimo ikigega cyihariye cy’ingoboka, ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda n’Urwego ngenzuramikorere RURA, hagarutswe ku bitera izi mpanuka birimo imodoka zishaje zitwara abanyeshuri n’amakamyo atunda imicanga n’amabuye.

Abayobozi b’izi nzego na bo bagaragaza ko izi mpanuka ziteza igihombo mu buryo bunyuranye cyane cyane ku bari mu bwishingizi naho RURA ikagaragaza ko hari ingamba zigenda zifatwa.

RURA ivuga ko abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange batangiye guhabwa ikarita y’ubunyamwuga ku buryo 2043 bazihawe kuri 2,400 bazisabye. Gusa muri abo, 30 barahanwe bitewe no kwitwara nabi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
46 ⁄ 23 =


IZASOMWE CYANE

To Top