Inteko rusange ya Sena, yemeje abambasaderi bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame, tariki ya 15 Nyakanga 2019 kugira ngo bazahagararire u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga.
Icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Nyakanga 2019, nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku isuzumwa rya dosiye z’Abasabiwe guhagararira u Rwanda mu mahanga.
Abasenateri 21 ni bo bari bitabiriye Inteko rusange ya Sena, hagendaga hatorwa Ambasaderi umwe ku wundi. Aba ba Ambasaderi batowe ku majwi yose y’abari aho, usibye amajwi abiri yabaye imfabusa ku bantu babiri.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Makuza Bernard yavuze ko Inteko ya Sena yemeje:
- Maj. Gen. Charles Karamba wari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere kuba Ambasaderi (High Commissioner) muri Tanzania, asimbuye Eugene Segore Kayihura wimuriwe muri Afurika y’Epfo.
- Vincent Karega wari Ambasaderi muri Afurika y’Epfo wagizwe Ambasaderi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
- Eng. Uwihanganye Jean de Dieu wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, wabaye Ambasaderi (High Commissioner) muri Singapore, akanareberera n’inyungu z’u Rwanda mu bihugu bya Australia, New Zealand na Indonesie.
- Rwakazina Marie Chantal wari Meya w’Umujyi wa Kigali wagizwe Ambasaderi mu Busuwisi aho agiye gusimbura muri icyo gihugu Amb. Dr François-Xavier Ngarambe wimuriwe mu Bufaransa, aho azasimbura Amb. Jacques Kabale.
- Gasamagera Wellars wayoboraga ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta, RMI, wagizwe Ambasaderi muri Angola, aho azasimbura Amb. Alfred Kalisa wimuriwe muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri.
- Amb. Kalisa uzasimbura mu Misiri Sheikh Habimana Saleh, wimuriwe muri Ambasade nshya y’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc.
- Emmanuel Hategeka wari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, wagizwe Ambasaderi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
- Madamu Yasmin Amri Sued wari ushinzwe ibikorwa (Chargé d’affaires) mu butumwa bw’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, wagizwe Ambasaderi muri Repubulika ya Korea nka Ambasaderi akanareberera inyungu z’u Rwanda mu bihugu bya Laos na Vietnam
- Dr Aissa Kirabo Kacyira wakoraga mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe imiturire, wagizwe Ambasaderi muri Ghana;
- Kimonyo James wari uherutse gusimbuzwa nka Ambasaderi muri Kenya wagizwe Ambasaderi mu Bushinwa aho azasimbura Lt. Gen Charles Kayonga.
- Prosper Higiro wabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye zirimo aho yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko z’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (FP-ICGRL), wagizwe Ambasaderi (High Commissioner) muri Canada.
Kuri ubu igisigaye ni uko ibihugu basabiwe gukoreramo ubutumwa nabyo bizabemeza.
