Ibyo umuturage asabwa bigiye guhurizwa hamwe ku buryo umuturage atazongera gusiragizwa mu nzego zitandukanye ajya gushaka ibyangombwa ndetse nta ngendo umuturage azongera gukora ajya kwakira ibyangombwa yasabye ku biro, nta n’impapuro zizaba zikenewe kuko icyangombwa cyasabwe ku Irembo kizajya cyohererezwa nyiracyo mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri Email ye cyangwa akaba yasubira ku rubuga rwa ‘IremboGov’ akagikuraho.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w‘IremboGov’, Faith Keza, mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2020, ubwo ubuyobozi bw’iki kigo bwatangazaga ko kuvugurura uburyo n’imitangire bya serivisi z’IremboGov’ bizarushaho gushingira ku muturage kandi binamworohereze gukoresha urubuga rwa ‘IremboGov’ ndetse bigabanye n’umubare wa bimwe mu byangombwa yasabwaga.
Ibi byavuzwe mu gihe ikigo cya Leta gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga ‘Irembo’ cyatangiye kwimurira zimwe muri serivisi gitanga ku rubuga rushya rwifashisha uburyo bwiswe ‘IremboGov 2.0’ bwitezweho kurushaho korohereza abaturage basiragira bajya mu nzego zitandukanye kwaka ibyo basabye banyuze ku ‘IremboGov’.
Keza yagize ati “Twashyizeho uburyo bushya ‘IremboGov 2.0’ busimbura ubwari busanzwe bw’IremboGov. Ubu icyo dukora ni ugushyiraho uburyo bworoshye ku buryo ibyo umuturage asabwa tuzabihuriza hamwe ntazongere gusiragizwa mu nzego zitandukanye.”
Yakomeje avuga ko serivise zashyizwe ku rubuga rushya zizatuma nta ngendo umuturage azongera gukora ajya kwakira ibyangombwa yasabye ku biro ndetse nta mpapuro zizongera gukenerwa kuko icyangombwa cyasabwe kizajya cyohererezwa nyiracyo mu buryo bw’ikoranabuhanga, kuri Email ye cyangwa akareba ku rubuga rwa ‘IremboGov’ akagikuraho.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka, muri icyo kiganiro yavuze ko hari ibintu bibiri bikomeye kuri Guverinoma y’u Rwanda byose bigamije guteza imbere no gufasha umuturage mu mibereho ye ya buri munsi, birimo kugira imiyoborere ishingiye ku muturage kandi imuha serivise yifuza mu buryo bwihuse bushoboka.
Yagize ati “Ubundi izi serivise zitwaga ko zitangirwa ku ikoranabuhanga, nazo hari aho zatangwaga igice, kuko zari zigisaba umuturage kujya kuzana icyangombwa yatse mu buyobozi, ariko ubu buryo bushya bwaje buzarushaho guhuza no gushyira mu bikorwa ikifuzo cya Leta ndetse no kunoza ireme rya serivise zitangirwa ku ‘IremboGov’.”
Prof. Shyaka yakomeje avuga ko mu buryo bushya nta gihe ntarengwa icyangombwa kizajya kiba gifite nk’uko byari bisanzwe nko ku kemezo cy’amavuko cyabaga gifite igihe cy’amezi atatu, ashima uburyo bushya kandi yagarutse ku cyangombwa gisaza cy’uko wapfushije umuntu, bakagutuma kuzana ikindi ngo ikindi cyarashaje kandi umuntu atarazutse, avuga ko ibyo bitazongera kubaho.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, wari witabiriye imurikwa ry’iremboGov 2.0, yavuze ko ikigambiriwe ari ugufasha umuturage kwiyakira serivise ikamugeraho nta wundi muntu bimusabye ko agomba guhura na we mu gihe afite mudasobwa cyangwa terefone na internet.
Ati “Birashoboka ko nitubasha no kuvugurura biruseho imikorere n’imikoreshereze y’urubuga ‘IremboGov’, bikaba byageza ku buryo bwa ‘IremboGov 3.0’, hari ibyitwa serivise ubu bitazaba bikenewe, urugero nko kwaka ikemezo cy’amavuko, kuko amakuru yose azaba afitwe na buri rwego rwa Leta ruyakeneye.”
Serivise zahereweho ni izitangwa n’inzego z’ibanze zigengwa na Minisitieri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuko ari zo zisabwa n’abaturage benshi ugereranyije n’izindi.
