Perezida wa Sena, Makuza Bernard, avuga ko ikibazo k’imyumvire itanoze kigaragara kuri gahunda na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro muri bimwe mu byiciro by’abaturage na bamwe mu bafatanyabikorwa.
Byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ihuza abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira imibereho y’abaturage n’iterambere (RPRPD, impuguke mu gukora politiki zitandukanye, n’abafatanyabikorwa muri gahunda z’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana no kuboneza urubyaro, ku nsanganyamatsiko igira iti: “ Tuboneze urubyaro tubeho neza”.
Afungura iyo nama Makuza yagaragaje ko ikigamijwe ari ukurebera hamwe imbogamizi zihari n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwitabira gukoresha serivisi zirebana n’ubuzima bw’imyororokere.
Ati: “Ikibazo k’imyumvire itanoze ikigaragara muri gahunda na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro muri bimwe mu byiciro by’abaturage na bamwe mu bafatanyabikorwa. Ikindi ni uruhare rw’abagabo n’ubwitabire bw’urubyiruko muri gahunda zo kuboneza urubyaro ikiri hasi, ugasanga gahunda z’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro ahanini biharirwa abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abashinzwe uburezi na bo ugasanga batazishyiramo imbaraga mu bukangurambaga”.
Perezida wa Sena yongeyeho ati: “Nta Muyobozi udakwiye kumva uruhare rw’ubufatanye bw’inzego zose, kugira ngo twishakemo ibisubizo bidufasha gukemura za mbogamizi, bikanazana impinduka mu mibereho y’abo dushinzwe”.
Yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko yifuza ko iyi nama yaba umwanya wo gutekereza mu buryo bugari, abantu bagakura amasomo mu byo babona biriho bifatika bibangamiye izo gahunda.
Ati: “Tukajya inama tuganisha ku ngamba zitanga ibisubizo, tukaziba ibyuho aho byaba biri hose, kandi tukanoza koko ubufatanye”.
Gusa uyu muyobozi ashimangira ko hari intambwe u Rwanda rumaze gutera muri urwo rwego, kuko hari ibipimo bifatika nk’uko bigaragazwa na raporo, ibyegeranyo, ubushakashatsi haba ku rwego mpuzamahanga no ku gihugu.
Makuza avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bushyira mu mibare imiterere y’icyo kibazo, ashingira ku ibarura rikomatanyije ryakozwe ku mibereho y’ingo, aho atanga ingero yerekana ko mu 2018/2019 abaturage b’u Rwanda ari miriyoni zisaga 12 bavuye kuri miriyoni 2.5 mu mwaka wa 1960 ndetse no kuri miriyoni imwe mu 1900.
Avuga ko ubucucike bw’abaturage bugera kuri 415/km2 kandi buri hejuru ugereranyije no mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Makuza avuga ko mu myaka 10 ishize imibare y’Abanyarwanda bitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo bugezweho yavuye ku 10% ikagera kuri 48% mu 2019, naho ubwiyongere bw’abaturage bakaba ari 2.6 ku mwaka.
Ati: “Byibuze buri mwaka twunguka Abanyarwanda bagera ku 300 000 bangana n’abaturage batuye akarere kamwe. Abana bavuka ku mugore bari ku kigero cya 4.2, mu gihe abana bari munsi y’imyaka 15 bangana na 41% by’abanyarwanda bose kandi bafatwa nk’abataragera ku kiciro cy’abagomba gutanga umusaruro”.
Avuga ko abakobwa b’abangavu babyara bataragera ku myaka y’ubukure bageze kuri 7.3%, muri rusange avuga ko iyo mibare ireba Abanyarwanda batuye ku butaka butiyongera, ikagereranwa n’umuvuduko w’ubukungu, bikaba bisaba ko hagira igikorwa nubwo hari intambwe nziza yatewe.
Makuza avuga ko ibigenda bigerwaho biterwa n’imibereho myiza y’umunyarwanda bigendanye n’u Rwanda rwifuzwa, hashingiwe ku bushake bwa politiki, amategeko ahari, gahunda z’ibikorwa n’ubushobozi abayobozi bifitemo mu gukemura ibibazo byabangamira imibereho myiza y’abaturage.
Makuza avuga ko kuri icyo kibazo hari uruhare rukomeye abafatanyabikorwa bagomba kugira haba mu nzego za Leta, abanyamadini, sosiyete sivile, abikorera n’imiryango mpuzamahanga, bisuzuma mu kureba uburyo bukoreshwa n’ubutumwa mu kuzamura imyumvire y’Abanyarwanda muri gahunda yo kuboneza urubyaro.
Bakwiye kwibaza kandi niba umunyarwanda wifuza gukoresha ubwo buryo abasha kubona serivisi zimworoheye, kureba niba abatanga izo serivisi bafite ubushobozi n’uburyo bwo gukurikirana uko bikwiye ababagana, bakabaha serivisi ziberanye n’ubuzima bwabo.
Asaba buri muyobozi kumva uruhare rw’inzego zose mu kwishakamo ibisubizo bikuraho imbogamizi kandi bikazana impinduka nziza mu mibereho y’abo bashinzwe, bagafata ingamba zigamije kuziba ibyuho kandi zigendana n’ikerekezo Abanyarwanda bahisemo cyo kwigira bishingiye kuri gahunda y’iterambere igihugu kiyemeje zikanahuzwa n’izindi zo ku rwego mpuzamahanga.
Ibiganiro byibanzweho bikaba bifitanye isano ya hafi n’imibereho myiza n’iterambere ry’igihugu mu by’ubukungu, haba ku miryango no ku gihugu.
Uwari uhagarariye Abanyamadini, Sheikh Musa Sindayigaya yatanze ikiganiro ku ruhare rw’Abanyamadini mu guhindura imyumvire no gushishikariza abayoboke babo kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro.
Ati: “Dufite uruhare mu gufasha Leta ndetse tugakora ubukangurambaga tukigisha abayoboke bacu, ku minsi basengaho ni umwanya mwiza wo gutambutsa ubu butumwa kuko bugera ku gice kinini cy’abanyarwanda.”
Sheikh Sindayigaya avuga ko n’Abanyamadini n’amatorero biyemeje gukora ubukangurambaga n’ubuvugizi ku buryo havanwaho gahunda zose zituma abantu batagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro.
Ati: “Uyu ni umwanzuro wavuye mu banyamadini, ndizera ko nta we uzavuga ko bitamureba kuko byemejwe ku rwego mpuzamahanga”
Umuyobozi wungiriye wa UNFPA, Dr Agnes Ntibanyurwa yagaragaje uruhare rw’abafanyabikorwa mu gukomeza guteza imbere gahunda zo kuboneza urubyaro mu Rwanda.
Ati: “Intego yacu nk’abafatanyabikorwa ni imwe; ni ugutera ingabo mu bitugu Guverinoma y’u Rwanda mu kugera ku ntego yihaye yo kugira abaturage bafite ubuzima buzira umuze bashishikarizwa kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro no gukorera igihugu”.
Gahunda ziri imbere nk’abafatanyabikorwa, yavuze ko bazakomeza gufatanya na Leta muri gahunda zose z’ubuzima bw’imyororokere hashyirwa mu bikorwa za politiki zikomatanyije n’ingamba igihugu gifite kugira ngo kiteze imbere.
