Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda bakina nk’ababigize umwuga ku mugabane w’u Burayi, Mugisha Samuel n’Areruya Joseph tariki 05 Kamena 2019 bagarutse mu Rwanda aho baje kwitabira shampiyona y’igihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare izaba tariki 22 na 23 Kamena 2019.
Mugisha Samuel wazamukiye mu ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu ubu akinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ariko ikaba ibarizwa mu Butaliyani.
Akigera mu Rwanda yatangaje ko yiteguye neza kandi ashaka gutsinda. Ati : “Tuzaba turi benshi kandi twese turashaka gutsinda hazaba harimo guhangana cyane.”
Mugisha wegukanye Tour du Rwanda 2018 avuga ko yizeye kuzitwara neza akegukana shampiyona y’igihugu ya 2019 kuko hari indi ntambwe byatuma atera. Ati: “Nta kidashoboka ikintu cyose iyo ugishaka kandi ukagishyiramo imbaraga zose birakunda. Ninegukana iyi shampiyona hari indi miryango izafunguka kuri nge ni yo mpamvu ari yo ntego nazanye.”
Mugisha uri gukina umwaka we wa nyuma mu ikipe ya kabiri ya Dimension Data bivuze ko umwaka utaha agomba gushakisha indi kipe yerekezamo igihe atazamuwe mu ikipe ya mbere.
Areruya amaze iminsi adakina kubera imvune
Tariki 14 Mata 2019, Areruya ukinira Delko Marseille mu Bufaransa yitabiriye isiganwa mpuzamahanga rikomeye ry’umunsi umwe mu Bufaransa “Paris-Roubaix 2019” aba umunyafurika wo munsi y’Ubutayu bwa Sahara uryitabiriye bwa mbere.
Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017 ndetse akaba ari we mukinnyi witwaye neza muri Afurika muri 2018 yakoze impanuka agira ikibazo mu ivi byanatumye amarushanwa abiri yakinnye nyuma ataritwaye neza. Aya arimo “Paris-Camembert 2019” ryabaye tariki 16 Mata 2019 ndetse na “Vuelta a Castilla y León 2019 » ryabaye kuva tariki 25 kugeza 27 Mata 2019.
Akigera mu Rwanda yatangaje ko nyuma yo kugira ikibazo k’imvune bamuhaye ukwezi n’igice atanyonga igare abaganga bamwitaho ariko ko ubu yatangiye kumera neza. Ati : «Ubu nje muri shampiyona nirangira nzasubira i Burayi kuko mfite amarushanwa atandukanye ngomba gukina.»
Agaruka kuri shampiyona ya 2019, Areruya yavuze ko atakwizera kuyegukana kuko azaba ahanganye n’abakinnyi bakomeye kandi na bo bayifuza. Ati : «Mugisha ndabizi arayishaka kuko ikipe yayimutumye, Benediction irashaka kuyisubiza, biragoye hazaba harimo guhangana kuko abakinnyi bose bayishaka.»
Shampiyona y’igihugu mu mwaka wa 2018 yegukanwe na Munyaneza Didier ubu ukinira ikipe ya Benediction Excel Enery mu kiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23, mu kiciro k’ingimbi yegukanwe na Habimana Jean Eric ukinira Fly naho mu bagore yegukanywe na Nirere Xaverine ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.
