Shampiyona y’igihugu y’amagare izagaragaramo Mugisha na Areruya

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda bakina nk’ababigize umwuga ku mugabane w’u Burayi, Mugisha Samuel  n’Areruya Joseph tariki 05 Kamena 2019 bagarutse mu Rwanda aho  baje kwitabira shampiyona y’igihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare izaba tariki 22 na 23 Kamena 2019.

Mugisha Samuel wazamukiye mu ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu ubu akinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ariko ikaba ibarizwa mu Butaliyani.

Akigera mu Rwanda yatangaje ko yiteguye neza kandi  ashaka gutsinda. Ati : “Tuzaba turi  benshi kandi twese turashaka gutsinda hazaba harimo guhangana cyane.”

Mugisha wegukanye Tour du Rwanda 2018 avuga ko yizeye kuzitwara neza akegukana shampiyona y’igihugu ya 2019 kuko hari indi ntambwe  byatuma atera. Ati: “Nta kidashoboka ikintu cyose iyo  ugishaka kandi ukagishyiramo imbaraga zose birakunda. Ninegukana  iyi shampiyona hari  indi miryango izafunguka kuri nge ni yo mpamvu ari yo ntego nazanye.”

Mugisha uri gukina umwaka we wa nyuma mu ikipe ya kabiri ya Dimension Data  bivuze ko umwaka utaha agomba gushakisha indi kipe yerekezamo igihe atazamuwe  mu ikipe ya  mbere.

Areruya amaze iminsi adakina kubera imvune

Tariki 14 Mata 2019, Areruya ukinira Delko Marseille mu Bufaransa  yitabiriye  isiganwa mpuzamahanga rikomeye   ry’umunsi  umwe mu Bufaransa “Paris-Roubaix 2019” aba umunyafurika wo munsi y’Ubutayu bwa Sahara uryitabiriye bwa mbere.

Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda  2017   ndetse akaba ari we mukinnyi witwaye neza muri Afurika muri 2018 yakoze impanuka  agira ikibazo mu ivi byanatumye amarushanwa  abiri yakinnye nyuma   ataritwaye neza. Aya arimo “Paris-Camembert 2019” ryabaye tariki 16 Mata 2019 ndetse na “Vuelta a Castilla y León 2019 »  ryabaye kuva tariki 25 kugeza 27 Mata 2019.

Akigera mu Rwanda yatangaje ko nyuma yo kugira ikibazo k’imvune bamuhaye ukwezi n’igice atanyonga  igare abaganga bamwitaho ariko  ko ubu yatangiye kumera neza. Ati : «Ubu nje muri shampiyona nirangira nzasubira i Burayi kuko mfite amarushanwa atandukanye ngomba gukina

Agaruka kuri shampiyona ya 2019, Areruya yavuze ko atakwizera kuyegukana kuko azaba ahanganye n’abakinnyi bakomeye kandi na bo bayifuza. Ati : «Mugisha  ndabizi arayishaka kuko ikipe yayimutumye, Benediction  irashaka kuyisubiza, biragoye hazaba harimo guhangana kuko abakinnyi bose bayishaka

Shampiyona y’igihugu mu mwaka wa 2018  yegukanwe na  Munyaneza Didier  ubu ukinira ikipe ya Benediction  Excel Enery mu kiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23, mu kiciro  k’ingimbi yegukanwe na Habimana Jean Eric ukinira Fly naho mu bagore yegukanywe na Nirere Xaverine ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 − 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top