Shyaka Jean wamenyekanye mu makipe atandukanye akomeye y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha akekwaho icyaha cy’ubujura.
Amakuru y’ifungwa ry’uyu mugabo yatangiye kuvugwa kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mutarama 2019.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko Shyaka afungiye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Ati “Arafunzwe, akekwaho kwiba bagenzi be ibikoresho byo mu nzu.”
Shyaka yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, Kiyovu Sports, Atraco yabereye kapiteni na Musanze FC.
