Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, atangaza ko Politiki nshya yo kugaburira abana ku mashuri izafasha kubabonera indyo yuzuye kandi ifite intungamubiri zikenewe kugira ngo umwana akure neza.
Dr. Munyakazi yabisobanuriye Abadepite bagize Komisiyo y’uburezi n’imibereho myiza y’abaturage. Yavuze ku mafunguro akwiye kugaburirwa abana ku mashuri muri gahunda nshya yo kugaburira abana ku mashuri hakoreshejwe ibiboneka aho abana biga kandi bigura ku giciro gito kandi bakabona indyo yuzuye.
Avuga ko amwe mu mafunguro azagaragara muri iyi gahunda nshya azahuzwa n’ibiboneka mu gace runaka, nk’amata, amafi, amagi, imboga n’imbuto, aho kugira ngo abana bakomeze kugaburirwa kawunga n’umuceri mu gihugu hose kandi bigurwa bihenze.
Ati “Amata n’izindi nyunganizi zituma ifunguro duha abana biboneka ku bwinshi ariko bitagira intungamubiri zikenewe. Mu duce tubonekamo amata menshi abana bagahabwa amata, ahaboneka amafi abana b’aho bagahabwa amafi, ibigo bikorora inkoko amagi akaboneka, si ngombwa ko abana bose mu gihugu bagaburirwa kawunga n’umuceri kandi biboneka binahenze.”
Dr. Munyakazi avuga ko amata azaza ari mu nyongera z’amafunguro abana bafata, aho aboneka ku bwinshi kandi ku giciro gito abana bakayahabwa uko bishobotse, aho ataboneka abana bagahabwa amafi kuko naho ahari, ahataboneka amafi n’amata, abana bagahabwa amagi bitewe n’uko ahaboneka cyangwa amashuri akiyororera inkoko zitanga amagi.
Avuga ko ubutaka buhingwa bufitwe n’ibigo by’amashuri bugiye gutangira kubyazwa umusaruro, buhingwamo imboga n’imbuto ndetse n’ibindi bihingwa bishobora kunganira ifunguro rya saa sita rihabwa abana biga muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 9 na 12.
Dr. Munyakazi avuga ko Minisiteri y’Uburezi izakomeza gutera inkunga iyi gahunda yo kugaburira abana kuko izajya iyigenera amafaranga yunganira ayo ababyeyi batanga kugira ngo abana bahabwe indyo yuzuye kandi ifite intungamubiri zikenewe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi akomeza avuga ko gahunda isanzwe y’ababyeyi yo kugira uruhare mu ifunguro rya saa sita ry’abana itazavaho, ko ahubwo udafite amafaranga ashobora gutanga kuri bya bihingwa yejeje ari na byo bikoneka muri ako gace, undi agatanga amafaranga, udafite ibyo byombi umwana we akagaburirwa biturutse kuri ya nkunga Minisiteri itanga yo kunganira amafunguro atangwa n’ababyeyi.
Asaba ababyeyi gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo kugaburira abana no kuyigiramo uruhare rugaragara kugira ngo abana babashe kwiga neza, badashonje kandi bagaburirwe indyo yuzuye.
