Sibomana Viateur usanzwe ari umutoza w’ikipe ya KVC mu bagore ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda nyuma y’inama ya komisiyo ishinzwe abatoza ndetse n’iterambere mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleball ku Isi “FIVB” hemeje ko agizwe umutoza uhugura abandi ku rwego mpuzamahanga “International FIVB Instructor”.
Uyu mwanya, Sibomana yawuhawe nyuma yo kwitabira amahugurwa y’abatoza bagomba guhugura abandi “Instructor’s course” yateguwe na FIVB akabera mu Misiri muri Nzeri 2019.
Aya mahugurwa akaba yari yitabiriwe n’abatoza 15 muri Afurika aho basaba binyuze mu impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika “CAVB” hanyuma FIVB ikaba ari yo yemeza bitewe n’urwego bariho.
Sibomana yatangaje icyo agiye gukora
Sibomana wanatoje igihe kinini ikipe ya APR VC mu bagore ubusanzwe afite uruhushya rwo ku rwego rwa 3 rwa FIVB, nyuma yo kugirwa umwarimu w’abandi batoza ku rwego mpuzamahanga yatangarije Imvaho Nshya icyo agiye gukora mu minsi iri imbere.
Yagize ati : “Mbere na mbere narabyishimiye kuko ni indi ntambwe nteye mu mwuga wange.”
Akomeza avuga ko iyo ubonye uruhushya rwo kuba umutoza uhugura abandi bitakubuza gukomeza akazi kawe. Ati : “ Nzakomeza gutoza ikipe nari nsanzwemo ndetse n’ikipe y’igihugu, gusa hari igihe bashobora kunyohereza nk’ahantu mu bikorwa byo guhugura mu gihe kirekire nk’umwaka aho ho biragoye gukomeza gutoza ya kipe.”
Ikindi Sibomaba avuga ko ashobora gufatanya n’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda “FRVB” gukora imishinga igamije iterambere harimo guhugura abatoza, ibikoresho ndetse n’inkunga y’amafaranga.
Aha yagize ati : “Ubundi ntabwo batuma mpugura abatoza mu gihugu cyange bashobora kohereza undi muntu tugafatanya mu rwego rwo kwirinda ko umuntu yagira amarangamutima wenda hakaba hari uwo warenganya cyangwa ukamuzamura atabikwiye kubera ubucuti mufitanye.”
Sibomana Viateur avuga ko ubu bamaze gutanga urutonde rw’ ibihugu bashobora gukoreramo aho we yatanze ibihugu 6 birimo Eritrea, Nigeria, Sudani, Thailand, Zimbabwe na Jamaica.
Avuga ko FIVB ari yo igena aho bohereza umuntu hanyuma bakamumenyesha, biteganyijwe ko bishobora kumenyekana mu ntangiriro za Gashyantare 2020 kuko gahunda yo guhura n’ibindi bigoba gutangira muri Werurwe 2020.
Sibomana Viateur ni we munyarwanda wa mbere ugeze kuri uru rwego ndetse akaba ari no mu bahuguwe ku buryo bwo gusezengura umukino wa Volleyball hifashishijwe amakuru atandukanye arimo imibare, amashusho n’ibindi “Data Volleyball & VIS”.
