Simba Sc yo muri Tanzania ntizitabira CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya Simba yo muri Tanzania yamaze gutangaza ko itazitabira amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup azabera mu Rwanda kuva mu kwezi gutaha

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe ya Simba ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko itakitabiriye irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati (CECAFA Kagame Cup), aho iyi kipe izaba iri gutegura umwaka mushya w’imikino

Ikipe ya Simba yegukanye Shampiyona y’uyu mwaka muri Tanzania, ni imwe mu makipe yahabwaga amahirwe yo kwegukana iyi CECAFA, ikanagira by’umwihariko abafana benshi mu Rwanda kubera abanyarwanda bayikinamo nka Haruna Niyonzima ndetse na Meddie Kagere.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 × 28 =


IZASOMWE CYANE

To Top