Sitati y’abakozi ba Leta irimo kuvugururwa ngo ijyane n’igihe

Sitati y’abakozi ba Leta irimo kuvugururwa ngo ijyane n’igihe ku bijyanye n’imicungire y’abakozi, Inama y’Abaminisitiri ikaba iherutse kwemeza umushinga w’itegeko riyishyiraho.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, avuga ko iyi sitati izibanda cyane ku micungire y’abakozi ariko ntacyo ivuga ku mishahara, byo bizakorwa uko bisanzwe.

Ati “Ikizahinduka ni ikijyanye n’imicungire y’abakozi, ubusanzwe sitati y’abakozi ba Leta yarebaga abakozi bahoraho gusa, ugasanga abagengwa n’amasezerano baragengwa n’itegeko ry’umurimo, ariko sitati rusange ubu abakozi bagengwa n’amasezerano bagomba no kugengwa na sitati rusange.”

Atanga urugero rw’imihigo ikorwa n’abakozi bahoraho, agasanga n’abakozi bagengwa n’amasezerano hari abakoreraga ku mihigo ndetse banakorerwa igenzura nk’abandi bose.

Minisitiri Rwanyindo avuga ko kuvugurura amategeko biterwa n’uko hari ibiba bibuzemo cyangwa se bitateganyijwe kandi ari ngombwa.

Ati “Mu itegeko ryari risanzwe umuyobozi uyobora ikigo kugira ngo abashe guhana umukozi wakoze amakosa ahanishwe igihano cyo mu kiciro cya kabiri cyo kwirukanwa burundu, guhanishwa amezi atatu udahembwa cyangwa kuzamurwa mu ntera ntambike byasabaga ko bagisha inama Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, bikagaragara ko abayobozi batafataga umwanya wo kwegera abo bayobora ngo babagire inama bitewe n’uko nta bubasha babaga bafite bwo kubafatira ikemezo.”

Minisitiri Rwanyindo avuga ko muri sitati rusange nshya abayobozi b’ibigo na za Minisiteri bazahabwa ububasha bwo gufata ibyemezo mu guhana abakozi bakoze amakosa, cyane ko ngo babifitiye ubushobozi ndetse bakaba banafite n’abatekinisiye bafite izo nshingano.

Minisitiri w’Umurimo kandi asobanura ko hari ikindi cyahindutse muri sitati rusange y’abakozi ba Leta, aho yateganyaga ko ikigo gishobora kugira sitati yihariye ariko bigakorwa mu buryo butari bwiza busa nk’akajagari, kuri ubu hakazashyirwaho iteka rya Minisitiri rigena imirongo migari y’uko bizajya bikorwa.

Rwanyingo yagaragaje ko uburyo abakozi ba Leta bashyirwaga mu myanya y’agateganyo bakayimaraho imyaka myinshi, sitati nshya yo ikaba ivuga ko umukozi agomba kujya mu mwanya w’agatenganyo mu gihe kitarenze umwaka umwe, akaba yawuhabwa burundu cyangwa akawuvanwaho.

Ati “Sitati rusange twagenderagaho wasangaga umukozi ashobora gushyirwa mu mwanya mu buryo by’agateganyo akawumaraho imyaka myinshi ataremezwa kugumaho burundu atanawukurwaho, ibyo rero byagaragaye ko atari byiza, kuri ubu sitati nshya yo itegeko rivuga ko umukozi ushyizwe mu mwanya by’agateganyo azajya awumaraho igihe kitarenze umwaka, akawemezwaho burundu cyangwa akawuvanwaho.”

Avuga ko igihe umukozi yamaraga ari mu mwanya w’agateganyo ngo ntibyamufashaga gukora neza, kandi ngo ntiyari imicungire myiza y’abakozi.

Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta kandi yavuze ko sitati nshya y’abakozi ba Leta iteganya impinduka ku mafaranga y’imperekeza zahabwaga umukozi, avuga ko yongerewe hashingiwe ku biciro biri ku masoko n’uburyo ubuzima bugenda buhenda.

Sitati rusange y’abakozi ba Leta irimo kuvugururwa izafasha abakozi kubona imperekeza zisumbuye ku zo babonaga mu gihe babaga bavuye mu kazi, kandi izafasha gukemura ikibazo cy’abakozi basimburaga ku mwanya mu buryo bw’agateganyo bakamara imyaka myinshi bataremezwa burundu cyangwa ngo bavanweho.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 − 11 =


IZASOMWE CYANE

To Top