Kurya incuro imwe ku munsi bifasha ubikoze kuba yagabanya ibiro mu gihe gito, ariko na none bigira ingaruka ku muntu ubikora kenshi harimo kurwara indwara zitandukanye cyangwa irwaragurika rya hato na hato.
Abantu benshi iyo bashaka kugabanya ibiro, biha ihame ry’imirire (Regime) ryo kurya rimwe ku munsi cyane cyane kurya nijoro ntibagire ikindi kintu bafata ku manywa, aribyo bakunze kwita 23:1, kuko bamara amasaha 23 nta kurya hanyuma indi saha isigaye kugira ngo umunsi wuzure amasaha 24, bakayimara barya ndetse bananywa.
Ubu buryo nubwo bufasha gutakaza ibiro ku buryo bwihuse ugasanga hari n’ababitangira ubuhamya, ariko na none ingaruka zabyo nizo nyinshi kurusha ibyiza byabwo(uburyo) nkuko byemezwa n’impuguke mu by’ubuzima.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubu buryo bugira ingaruka nyinshi kandi z’igihe kirekire cyane cyane ku bagore mu bijyanye n’imisemburo(hormones) mu mubiri wabo, bitewe nuko iyo isaha yabo yo kurya igeze usanga abenshi birira ibyo bashaka byose batitaye ku ntungamubiri zibigize.
Zimwe mu ngaruka zo kurya rimwe ku munsi, harimo nko kuba umuntu agira inzara ikabije bishobora no kumukururira kurwara igifu, gutitira bya hato na hato bishobora kumuviramo kwitura hasi kubera isereri no gucika intege umubiri ntugire imbaraga zihagije zo gukora.
Ibi kandi bishobora gukururira umubiri umunaniro ukabije, gutakaza ubushobozi bwo gukora ikintu runaka ugishyizeho umutima (manque de concentration), gukurizamo uburwayi bw’igifu bitewe na Aside(Acide) nyinshi kiba cyakoze, umuvuduko ukabije w’amaraso n’ibindi.
Abantu barwara diyabete(diabetes) yo mu rwego rwa 2, bagirwa inama yo kudakoresha ubu buryo kuko bo baba bakeneye kurya kenshi ku munsi kugira ngo ibipimo by’isukari yabo bihore biri mu rugero rwiza.
Kwirinda kurya ibintu bifite amavuta menshi, gukora imyitozo ngororamubiri cyangwa kwiyambaza abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwa muntu, ni zimwe mu nama zigirwa abifuza kugabanya ibiro, kuko kurya rimwe ku munsi byo ngo biba ari ugushyira ubuzima bwa nyir’ukubikora mu kaga.
