Social Mula yakoranye indirimbo na Magnom wo muri Ghana

Mugwaneza Lambert ukoresha mu buhanzi izina  rya  Social Mula yasohoye indirimbo ye nshya   yitwa  “Whine am” yakoranye n’umunya-Ghana Magnom uheruka i Kigali aho yaririmbye mu gitaramo gisoza ‘Izihirwe na Muzika’.

Social Mula wari uherutse gusohora indirimbo “Yayoboye” mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama 2020 yanditse kuri konti ya Instagram amenyesha ko yasohoye indirimbo nshya yakoranye n’umunya-Ghana uri mu bakunzwe n’urubyiruko muri Afurika ubusanzwe witwa Joseph Bulley  ukoresha mu buhanzi izina  Magnom.

Mu buryo bw’amajwi   iyi ndirimbo yakozwe na Pastor P. Magnom na Social Mula baririmba basaba umukobwa kubyina mu buryo bwose.

Social Mula yatangaje, ko Magnom ari we wifuje ko bakorana indirimbo kandi ko asanzwe aziranye na Pastor P ari nayo mpamvu byoroshye mu ikorwa ry’iyi ndirimbo. Yavuze ko umushinga w’iyi ndirimbo watangiriye mu gitaramo cya ‘Izihirwe na Muzika’ bahuriyemo.

Magnom yasabye abafana be gushakisha iyi ndirimbo ku mbuga zose zicururizwaho umuziki.

Ibaye indirimbo ya mbere Social Mula asohoye kuva yamurika Alubumu yise “Ma Vie”. Ibaye n’indirimbo ya mbere Magnom ashyize hanze kuva uyu mwaka watangira.

Ubwo Magnom yazaga mu Rwanda yari ku nshuro  ya kabiri uyu muhanzi yari aririmbiye i Kigali, kuko ku wa 31 Ukuboza 2017 yaririmbiye mu gitaramo cy’uruvange rw’umuziki cya ROC NYE giherekeza umwaka wa 2017, cyabereye muri Kigali Serena Hotel.

Yavukiye mu Mujyi wa Accra muri Ghana. Ni umunyamuziki wabigize umwuga uririmba mu njyana  ya Afrobeat  na Hip Hop.

Magnom yakuriye iruhande rwa Se, umuhanga mu kumva uburyohe bw’indirimbo zitandukanye byanatumye umwana we yirundurira mu muziki.

Magnom yabanje kuba umuraperi afatanya na mugenzi we Asem baza gutandukana mu gihe gito ayoboka inzira yo gutunganya indirimbo. Muri icyo gihe yumvise ko na we yatangira kwikorera indirimbo ze bwite.

Yize amashuri abanza kuri Christ the King, ayisumbuye ayiga kuri St. Peters. Afite impamyabumenyi ya kaminuza yakuye muri University of Ghana aho yize ibijyanye n’indimi n’imyemerere.

Urugendo rw’umuziki we yarukomeje yiga muri kaminuza kuko ari bwo yatangiye kwiyegereza abahanzi bakomeye bo muri Ghana.

Byatumye akorana indirimbo n’abahanzi bakomeye nka Sarkodie, VVIP, Samini, Edem, Raquel, Guru, 2face Idibia “2Baba”, Shaker, Flowking, Stone, Asen, Popcaan n’abandi bakomeye.

Mu 2015 yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya ‘Ghana Music Awards’ abikesha indirimbo ye ‘Koene’.

Indirimbo yamugize icyamamare cyane ni iyitwa “My baby”.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 × 30 =


IZASOMWE CYANE

To Top