Komiseri Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) Ruganintwali Pascal, asaba sosiyete sivile kugira uruhare mu gushishikariza abaturage kumenya akamaro k’umusoro.
Avuga ko umusoro ari wo mutungo w’ibihugu byose, dore ko mu ngengo y’imari u Rwanda rukoresha utanga umusanzu wa 58%.
Ibyo yabitangarije mu nama yateguwe n’Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi mu bijyanye n’imisoro ku Isi no muri Afurika by’umwihariko (ICTD), yateraniye mu Rwanda kuva kuri uyu wa 5 ikazageza ku ya 8 Gashyantare 2019.
Ruganintwali avuga ko nta ruhare rugaragara rwa sosiyete sivile mu gukangurira Abanyarwanda gusora kuko kenshi, agahamya ko RRA usanga ibikora yonyine ibifashijwemo n’inzego za Leta n’itangazamakuru.
Agira ati: “Igihe kirageze kugira ngo sosiyete sivile zifate iya mbere mu kumenyekanisha uruhare rw’umusoro mu iterambere ry’igihugu, ikangurira abaturage kumva akamaro k’umusoro nk’uko n’ubundi isanzwe inagenzura ibikorwa bya RRA”.
Ruganintwali avuga ko ICTD imaze igihe ikora ubushakashatsi bwihariye bahura n’ibigo by’imisoro muri Afurika, kuri iyi nshuro bakaba bari mu Rwanda kuko inakorana na RRA mu kuyitera inkunga mu bushakashatsi no guhugura abakozi bayo.
Agira ati: “Ni inama biteguye, baba bafite ubushakashatsi bwakozwe bagashaka kubugaragaza no kubujyaho inama n’abandi bashakashatsi banyuranye ku Isi, bifuza ko u Rwanda rwabafasha bakabukorera mu Rwanda.”
Ruganintwali avuga ko iyo nama igamije kureba uruhare rw’umusoro kuri Afurika, kuganirira hamwe nk’abashakashatsi ku bushakashatsi bunyuranye bwakozwe.
Bumwe muri ubwo bushakashatsi bwakozwe avugamo kureba uruhare rw’imisoro mu miyoborere myiza y’igihugu, kureba uruhare rw’abasora, uruhare rw’ibigo by’imisoro n’abayobozi b’igihugu uruhare baba bafite mu gufasha ko imisoro ikorwa mu buryo bukurikiza amategeko kandi bikorwa mu mucyo.
Ashimangira ko iyi nama izigirwamo ibijyanye n’ubushakashatsi bwakozwe bwerekeranye n’umusoro ku rwego mpuzamahanga. Ati: “Hazarebwa ibijyanye n’uburyo bwo gusoresha sosiyete mpuzamahanga mu bihugu zikoreramo, kuko byagaragaye ko ziza aho kugira ngo umusoro winjire mu gihugu zirimo ahubwo usubira aho zaje ziturutse.”
Ruganintwali akomeza avuga ko hanagamijwe kureba uruhare rw’imiryango itegamiye kuri Leta mu kwibutsa abaturage gusora no kumenya ko bagomba gusora mu buryo bwerekeranye n’amategeko.
Hazanarebwa uburyo ibigo by’imisoro bitangamo amakuru nyayo yo gutuma abasora babikora bubahiriza amategeko, babishatse kandi nta gahato kubera ko babona ko ibyo basora hari ikibivamo kandi kibafitiye akamaro.
Ruganintwali avuga ko inama nk’izo ibigo by’imisoro bizungukiramo kuba byaziba ibyuho biri mu mategeko arebana n’imisoro. Avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda byarufashije guhindura amategeko arebana n’umusoro ku nyungu yagaragaragamo ibyuho.
Umuyobozi Mukuru wa ICTD Prof. Mick Moore, atangaza ko ubushakashatsi bwa ICTD bufasha ibigo by’imisoro mu bihugu bitandukanye gushyira mu bikorwa amategeko y’imisoro, bikanatanga inama kuri Minisiteri bireba gukurikiza amategeko mashya y’imisoro mu byerekeranye no kuyizamura cyangwa kuyoroshya. Avuga ko kubera ko ibyo bigo by’imisoro ari byo biba bibishinzwe biba binasabwa gukora ubushakashatsi.
Akomeza avuga ko habaho gusangizanya ubushakashatsi buturuka mu bigo bitandukanye hunguranwa ibitekerezo kandi havamo ibizashingirwaho mu myaka iri imbere ku rwego nyafurika hifashishijwe imisoro.
Iyi nama mpuzamahanga yitabiriwe n’abashakashatsi n’abayobozi 120 baturutse mu bihugu 20 byo ku mugabane w’Afurika n’ibindi 6 byo hanze yawo.
