Imyidagaduro

Stromae yafashwe amafoto rwihishwa ari gufata amashusho y’indirimbo ye nshya

Umuririmbyi w’Umubiligi ukomoka mu Rwanda, Paul Van Haver [Stromae], yafashwe amafoto ari mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo ye nshya mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

 

Ni amafoto yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo uyu muhanzi yari ari ahitwa Arcade du Cinquantenaire. Uyu muhanzi agaragara ari kumwe n’abamufasha bamwe bari gutunganya ibikoresho.

Mu binyamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe aya mafoto, ariko abayasakaje bakavuga ko bitari byoroshye kugera mu gace uyu muhanzi yari arimo kuko umutekano wari wakajijwe ndetse hongeye kuba nyabagendwa ubwo yari yarangije akazi ke.

Ntabwo izina ry’iyi ndirimbo nshya ya Stromae riramenyakana gusa ikinyamakuru Parismatch cyanditse ko uwayoboye imbyino zizagaragaramo ari umugore witwa Marion Motin wanagize uruhare mu gukora izifashishijwe muri “ Papaoutai” n’iyitwa “Tous les mêmes” ziri mu zakunzwe.

Stromae ari gutegura album nshya yise ‘Multitude’ iriho indirimbo 12. Izi ndirimbo zose zikoze mu buryo butandukanye kuko uyu muhanzi avuga ko yakoreshejeho ibicurangisho byinshi birimo ibyo muri Aziya, Amerika y’Epfo na Afurika.

Ngo impamvu album ye yayise ‘Multitude’ ni uko iriho uruvange rw’ibintu bitandukanye.

Uyu muhanzi avuga ko iyi album kuyikora mu buryo ikozemo byanaturutse kuri mama we kuko yakundaga kubatembereza bakabona ibintu bishya.

Album nshya ya Stromae izajya hanze ku wa 4 Werurwe 2022.

Iyi album izaherekezwa n’ibitaramo bitandukanye azakora byo kuyimenyekanisha. Bizatangira muri Werurwe 2022 kugera mu 2023 hagati.

Stromae azakorera ibitaramo mu Bubiligi, u Bufaransa, Espagne, u Butaliyani, Portugal, u Buholandi, u Busuwisi n’u Budage.

Muri ibi bitaramo byose uyu muhanzi ateganya yatangaje ko hari ibyo amatike yamaze gushira birimo nk’icyo azakorera mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi muri Mata uyu mwaka.

Mu Ukwakira Stromae yashyize hanze indirimbo yise ‘‘Santé’’ iri mu ziri kuri iyi album ye nshya.

Stromae agiye gushyira hanze album nshya nyuma y’uko yaherukaga gushyira hanze album mu 2013 yitwaga ‘Racine carrée’ yaje ikurikira iyo yashyize hanze mu 2010 yitwaga ‘Cheese’.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 − 6 =


To Top