Suwede yatanze inkunga ya Miliyari 31,5 yo gufasha Kaminuza y’u Rwanda

Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano  n’igihugu  cya Suwede ku nkunga ingana na miliyari 31.5 z’amafaranga y’u Rwanda  mu gihe cy’imyaka itanu.

Ni inkunga igamije  guteza imbere ubushakashatsi binyuze muri kaminuza y’u Rwanda, ikaba yahawe u Rwanda mu rwego rwo   guteza imbere ubushakatsi ndetse no kubaka ubushobozi bwa kaminuza y’u Rwanda  ,kongera ubumenyi  hongerwa umubare wabiga impamyabumenyi y’ikirenga  mu Rwanda.

Mu myaka ibiri ishize ni bwo Ambasade ya Suwede yandikiye  Kaminuza y’u Rwanda  iyisaba kuyishyikiriza ibitekerezo by’ibanze byaho yifuza kuba iri mu myaka icumi iri imbere mu rwego rw’ubushakashatsi  hagendewe gufasha abarimu ba kaminuza bifuza gukomeza amasomo ku rwego rwo hejuru rw’ubushakashatsi, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ryayo, Dr Muligande Charles avuga  ko batanze imishinga mu nzego zitandukanye hagatoranwamo 17 ariyo yahawe inkunga,  akaba avuga ko bagira uburyo batoranya abarimu .

Ambasaderi wa Sweden mu Rwanda Jenny Ohlsson avuga ko ubufatanye bw’ibihugu byombi  buzakomeza  bisanzwe mu gukomeza kuzamura  ubumenyi  bushingiye ku bushakashatsi, ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Gutera inkunga Kaminuza y’u Rwanda ni ugufasha ahazaza h’igihugu, ibi bigaha amahirwe urubyiruko yo kugera ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo, rukora ubushakashatsi kuk bugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. kaminuza ni urubuga rwunguranirwamo ibitekerezo, ni na ho abantu bashobora kungukira ubumenyi bushya, abantu bakisanzura ni ko twahita nk’iwabo w’ubumenyi bufasha abantu bose muri rusange.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, avuga ko iyi ari inkunga ije yiyongera kuzindi nkunga igihugu cya Sweden cyatanze, ndetse  ko ubushozi bumaze kubakwa hano mu Rwanda bushingiye kuri iyi nkunga buha kaminuza kuba hari izindi porogaramu zatangirwa mu gihugu ku buryo umubare wabazigira u Rwanda uziyongera .

Kuva mu 2002 ni bwo Ikigega Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga cya Suwede (Sida) cyatangiye gufasha Kaminuza y’u Rwanda mu kubaka ubushobozi bushingiye ku bushakashatsi.

Kuva ubu bufatanye bwatangira abanyeshuli 67 b’ Abanyarwanda ni bo  amasomo mu rwego rwo hejuru rw’ubushakashatsi  mu gihugu cya sweden 50 bayibonye mu 2013-2019 na ho 30 bakazayibona 2019-2021 mu gihe 80 bazakurikiranira amasomo yabo mu Rwanda.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 + 29 =


IZASOMWE CYANE

To Top