Sylvestre Mudacumura wayoboraga FDLR yishwe n’Ingabo za DRC

Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR Sylvestre Mudacumura yishwe arasiwe i Rutshuru ho muri Kivu y’amajyaruguru. Yarashwe n’umutwe wihariye w’ingabo za Kongo FARDC, mu bikorwa izi ngabo zimaze iminsi zaratangije byo guhashya imitwe yose yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu.  

Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Gen Richard Kasonga ni we watangaje amakuru y’urupfu rw’uyu muyobozi w’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Mudacumura yari akurikiranyweho, aho muri Kongo ibyaha binyuranye birimo gusambanya abagore ku gahato, ubusahuzi, gutwikira abaturage n’ubundi bwoko bunyuranye bw’ibyaha by’ihohotera yakoreye abaturange ba Kongo.

Kuva muri 2005 kandi, uyu Sylvestre Mudacumura yari yarashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye byo gukomanyirizwa ku bijyanye n’intwaro.

Muri nyakanga 2012 na bwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi na rwo rwamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi kubera ibyaha by’intambara rwari rumukurikiranyeho ngo yaba yarakoze hagati ya 2009 na 2010 mu ntara  zombi za Kivu.

Uretse ibyo kandi yanashinjwaga kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 10 =


IZASOMWE CYANE

To Top