Tanzania na RDC biyemeje guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane

Igihugu cya Tanzania cyabaye icya mbere mu gushyigikira ubusabe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwo kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatanu tariki 14 Kamena 2019, yatangaje ko Tanzania ishyigikiye ubusabe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Perezida wa Tanzania yari kumwe na mugenzi we wa Congo, Félix Antoine Tshisekedi wari wasuye Tanzania.

Perezida Magufuli yanasobanuye ko ibihugu byombi byiyemeje guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane muri rusange, byubaka umuhanda wa Gari ya moshi uzahuza icyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo unyuze mu Rwanda.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 − 8 =


IZASOMWE CYANE

To Top