Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Ikipe y’Igihugu y’Umukino w’Amagare yahagurutse i Kigali yerekeza muri Cameroun mu irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya, rizatangira kuri uyu wa Gatatu.
Abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri Grand Prix Chantal Biya ni Mugisha Samwel ari na we kapiteni, Mugisha Moïse; Areruya Joseph, Byukusenge Patrick, Munyaneza Didier na Uhiriwe Byiza Renus.
Team Rwanda kandi yajyanye na Maniriho Eric nk’umukanishi, Ruvogera Obed nk’ushinzwe kuvura abakinnyi na Nkuranga Alphonse nk’uyoboye iri tsinda.
Team Rwanda yitabiriye Grand Prix Chantal Biya igiye kuba ku nshuro ya 20, iri ku bipimo bya 2.2 ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI).
Biteganyijwe ko Grand Prix Chantal Biya izatangira ku wa 18 Ugushyingo, isozwe ku wa 22 Ugushyingo 2020.
Uduce tugize Grand Prix Chantal Biya 2020:
Ku wa 18 Ugushyingo: Agace ka mbere: Douala- Douala (95.9 km)
Ku wa 19 Ugushyingo: Agace ka kabiri: Akonolinga- Abong-Mbang (139.5 km)
Ku wa 20 Ugushyingo: Agace ka gatatu: Yaoundé- Ebolowa-Nkolandom (167 km)
Ku wa 21 Ugushyingo: Agace ka kane: Zoétélé- Nkpwang-Meyomessala (116.4 km)
Ku wa 22 Ugushyingo: Agace ka gatanu: Sangmelima- Yaoundé (166.4 km)



