Tariki 01 Werurwe 2020 ni bwo hasojwe isiganwa mpuzamahanga mu mukino wo gusiganwa ku magare “Tour du Rwanda 2020” ryatangiye tariki 23 Gashyantare 2020.
Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 12 akaba ri inshuro ya 2 riri ku rwego rwa 2.1 ryegukanwe na Tesfazion Natnael ukomoka muri Eritrea akaba asanzwe akina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya NTT Continental CT yahoze yitwa Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ikaba ibarizwa mu Butaliyani.
Ubwo iri rushanwa ryasozwaga hakinwe intera ya 8 ari nayo yari iya nyuma aho abakinnyi bahagurukiye i Gikondo ahabera imurikagurisha (Expo Ground) bagakomereza mu Kanogo-Mburambutoro-Rebero (aho irushanwa ryasorejwe) bakomereza Nyamirambo- Tapis Rouge-Kimisagara-Nyabugogo-Giticyinyoni -Norvege-Mont Kigali-Sitade Nyamirambo-Tapis Rouge-Kimisagara- Kwa mutwe-APACOPE-Yamaha-Kinamba-Route des poida Lourds- Kanogo- Mburabuturo- Rebero aho bahanyuze ubugira kabiri basoza bakoze kirometero 89,3.
Iyi ntera yari igoye cyane yegukanwe na Díaz José Manuel ukomoka muri Espagne akaba akinira ikipe na Nippo Delko Marseille mu Bufaransa aho yakoresheje amasaha 2, iminota 33 n’amasegonda 24 yakurikiwe ku mwanya wa kabiri na Mugisha Moise ukinira SACA wakoresheje amasaha 2, iminota 33 n’amasegonda 27 mu gihe ku mwanya wa 3 haje Main Kent ukomoka muri Afurika y’Epfo akaba akinira ikipe ya Pro Touch aho yakoresheje amasaha 2, iminota 33 n’amasegonda 31.
Tesfazion Natnael yegukanye isiganwa muri rusange
Uyu mukinnyi ufite imyaka 20 y’amavuko nyuma yo kwegukana intera ya 4 yavaga Rusizi yerekeza i Rubavu akayobora isiganwa byarangiye yitwaye neza yegukana Tour du Rwanda 2020 aho muri kirometero 889 yakoreshejeje amasaha 23, iminota 13 n’isegonda rimwe. Yakurikiwe ku mwanya wa kabiri na Mugisha Moise wakoresheje amasaha 23, iminota 13 n’amasegonda 55 naho ku mwanya wa 3 hasoreza Schelling Patrick wakoresheje amasaha 23, iminota 14 n’amasegonda 33.
Tesfazion Natnael yabaye umukinnyi wa 3 wegukanye Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga muri 2009 nyuma ya Teklehaimanot Daniel wayegukanye muri 2010 ndetse na Kudus Merhawi wayeguanye umwaka ushize wa 2019.
Nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2020, Tesfazion Natnael yatangaje ko bimushimishije kuko ni ryo rushanwa rye rya mbere mpuzamahanga rikomeye yegukanye. Yakomeje avuga ko muri Mutarama 2020 yabuze amahirwe ku munota wa nyuma yo kwegukana isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo muri Gabon ariko ubu yishimye kuko yegukanye iri.
Mugisha Moise wari ukinnye Tour du Rwanda ku nshuro ya 3 akaba ari we mukinnyi w’u Rwanda waje hafi muri rusange yavuze ko yishimiye uyu mwanya wa kabiri yabonye n’ubwo yifuzaga gutwara isiganwa gusa avuga ko nakomeza gukora cyane ubutaha ashobora kuzatwara iri siganwa.
Imyanya abakinnyi b’u Rwanda basorejeho
Uretse Mugisha Moise wasoreje ku mwanya wa 2, Manizabayo Eric (11), Areruya Joseph (12), Mugisha Samuel (15), Byukusenge Patrick (26),Nsengiyumva Shemu (34), Habimana Jean Eric (39), Munyaneza Didier (40), Uwizeye Jean Claude (44), Hakizimana Seth (50), Nsengimana Jean Bosco (53) na Dukuzumuremyi Ally (58). Abakinnyi babiri ba Benediction Ignite, Uhiriwe Byiza Renus na Nzafashwanayo Jean Claude ntabwo babashije gusoza isiganwa.
Ibihembo byatanzwe
Tesfazion Natnael yambwitswe umwambaro w’umuhondo uhabwa uyoboye isiganwa ukaba utangwa na Rwanda Tea. Yanahawe kandi umwambaro wa Prime Insurance nk’umukinnyi ukuri muto ndetse ahabwa n’umwambaro wa RwandAir nk’umukinnyi w’umunyafurika witwaye neza.
Rein Taaramäe ukinira ikipe ya Total Direct Energie mu Bufaransa ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi urusha abandi kuzamuka gitwangwa na Cogebanque, Yemane Dawit (Eritrea) yegukana igihembo gitangwa na SP guhabwa umukinnyi warushije abandi gutsindira amanota yo mu muhanda.
Umukinnyi, Munyaneza Didier (Benediction Ignite Team) ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi wahatanye kurusha abandi mu ntera ya nyuma gitangwa na RDB muri gahunda ya Visit Rwanda naho Mugisha Moise (SACA) ahabwa igihembo cy’umunyarwanda witwaye neza cyatanzwe na Gorilla Games. Ikipe ya Androni Giocattoli yahawe igihembo n’ikip yitwaye neza cyatanzwe n’Inyange
Uko amakipe yakurikiranye
Ikipe ya Androni Giocattoli yo mu Butaliyani ni yo yegukanye umwanya wa mbere ikurikirwa na Eritrea, Nippo Delko Provence (3), Israel Start – Up Nation (4), Rwanda (5), Ethiopia (6), Bike Aid (7), Vino – Astana Motors (8), SACA (9), Benediction Ignite (10), Pro Touch (11), Total Direct Energie (12) na Team Novo Nordisk (13). Andi makipe atatu ntabwo yabashije gushyirwa ku rutonde kuko nta bakinnyi 3 babashije gusoza aya ni Terengganu CT (Malaysia), Bai Sicasal Petro De Luanda (Angola) na GSP (Algeria). Muri rusange Tour du Rwanda yitabiriwe n’abakinyi 80 ariko habashije gusoza 58.
Kigali-Kigali (89,3 km)
1. Díaz José Manuel 2h33’24”
2.Mugisha Moise 2h33’27”
3. Main Kent 2h33’31”
4. Ravanelli Simone 2h33’35”
5. Schelling Patrick 2h33’46”
Urutonde rusange (889 km)
1. Tesfazion Natnael 23h13’01”
2. Mugisha Moise 23h13’55”
3. Schelling Patrick 23h14’33”
4. Main Kent 23h14’35’
5. Ravanelli Simone 23h15’04”
6. Quintero Noreña 23h15’26”
7. Restrepo Jhonatan 23h15’26”
8. Andemeskel Awet 23h16’56”
9. Hailemichael Kinfe 23h17’28”
10. Mulueberhan Henok 23h17’43”
