The Ben yataramiye abatuye muri Kimironko

Umuhanzi Mugisha Benjamin yaririmbiye abitabiriye Isiganwa Mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda rimaze kumenyerwa nka Tour du Rwanda 2020, rizamara Icyumweru risusurutsa amaso y’abanyarwanda.

Tour du Rwanda iri kuba ku nshuro ya 12 yatangiye ku wa 23 Gashyantare 2020, mu gace kegukanywe na Yevgeniy Fedorov ukinira Vino- Astana Motors yo muri Kazakhstan.

Usibye kuryoherwa n’uyu mukino wamagare, abitabiriye iri siganwa rya Tour du Rwanda, ntibicwa n’irungu kuko banataramanye n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda bahembura imitima yabo binyuze mu bihangano byabo.

Binyuze mu ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol akaba ari narwo muterankunga mukuru wa Tour du Rwanda, rwazirikanye abakunzi b’umuziki butegura igitaramo cyaririmbwemo na The Ben.

Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben yataramiye ku Kimironko aho isiganwa ryasorejwe, aho yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zikunzwe cyane zashimishije abakunzi b’umuziki Nyarwanda n’abihebeye ibihangano bye by’umwihariko.

The Ben afatanyije n’ibihumbi by’abafana baririmbanye “Ndaje”, “Naremeye”, “Vazi (Vas-y)’’, “Fine girl” n’izindi bagaragaza ibyishimo.

Biteganijwe ko The Ben azongera gutaramira abakunzi b’umukino w’amagare i Musanze ku wa 27 Gashyantare 2020, asoze ibitaramo bye ataramana n’abanyamujyi b’i Nyamirambo ku wa 29 Gashyantare 2020.

Skol ni umuterankunga wa Tour du Rwanda ndetse mu 2018 yasinye amasezerano yo gukomeza kuyitera ingabo mu bitugu mu myaka itatu.

Niyo ihemba umukinnyi watwaye agace k’isiganwa ndetse aho gasorezwa hatangirwa ibinyobwa ku biciro bigabanyije ndetse abanyamahirwe bagatsindira ibihembo bitandukanye.

Kuva muri Nyakanga 2018, Skol ifasha ingimbi zo mu makipe yo mu Rwanda kwitoreza mu Bubiligi. Muri Tour du Rwanda 2020 ifitemo ikipe yayo ifatanyije n’Ikigo cya Adrien Niyonshuti kigamije kuzamura impano mu mukino w’amagare (ANCA).

Iyi kipe yitwa Skol Adrien Cycling Academy (SACA) ni nshya, iri ku rwego rwo gukina amarushanwa yo ku mugabane “continental’’, yashinzwe mu rwego rwo guteza imbere impano z’Abanyarwanda bakina umukino w’amagare.

Abakinnyi batanu bayihagarariye barimo Mugisha Moïse (Kapiteni), Habimana Jean Eric, Dukuzumuremyi, Hakizimana Seth na Nsengiyumva Shemu.

Uretse Tour du Rwanda 2020, SACA iteganya kwitabira andi masiganwa arimo Tour de l’Egypte, Tour de Limpopo, Tour du Cameroun, Tour du Sénégal n’ayandi atandukanye.

Uretse umuhanzi The ben muri iri rushanwa rya Tour du Rwanda rizagaragaramo abandi bahanzi bakomeye bazaririmbamo, barimo Bruce Melodie, King Jame, Butera Knowless, Bulldog, Jay Polly, Igor Mabano,  nabandi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 − 14 =


IZASOMWE CYANE

To Top