Amakuru

Théoneste Bagosora yapfuye adasoje igifungo

Col Théoneste Bagosora wari Umuyobozi w’Ibiro bya Ministiri w’Ingabo n’umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaguye muri Gereza ya Mali ku myaka 80 y’ubukuru adasoje igifungo cy’imyaka 35 yatangiye gukora mu mwaka wa 2012.

Col Bagosora yahamijwe uruhare rukomeye yagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Uyu mugabo wavukiye mu yahoze ari Komini Giciye (ubu ni mu Karere ka Nyabihu) mu mwaka wa 1941, yatangiye kuburanishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu mwaka wa 2002 urubanza rwe ruburanishwa kugeza akatiwe igifungo cya burundu.

Kubera ibyaha yahamijwe na ICTR yabanje gukatirwa igifungo cya burundu, ariko abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire rw’Arusha bamuhanaguraho bimwe mu byaha yari akurikiranyweho harimo n’icyo gutegeka abasirikare kwica kuri za bariyeri zari mu Mujyi wa Kigali.

Mu mwaka wa 2011 ni bwo yongeye gukatirwa imyaka 35 y’igifungo, hanyuma mu 2012 yoherezwa gufungirwa mu Gihugu cya Mali aho yajyanye na bagenzi be ari bo Yussuf Munyakazi, Ildephonse Hategekimana, Gaspard Kanyarukiga, na Callixte Kalimanzira.

Uruhare rwe muri Jenoside rushingiye ku kuba yari muri Politiki y’Akazu, cyane ko na we avuka mu Karere kamwe n’uwari Perezida Habyarimana Juvénal ndetse akaba yari na mubyara wa Agathe Kanziga Habyarimana umugore wa Perezida.

Nubwo yari umwe mu bitabiriye ibiganiro by’amasezerano y’amahoro y’Arusha muri Kanama 1993, bivugwa ko atigeze ashyigikira ubwumvikane bwa RPA-Inkotanyi na Leta, kuko ubwe yanivugiye akiri Arusha ko asubiye mu Rwanda gutegura imperuka y’Abatutsi (apocalypse).

Luc Marchal, Umusirikare w’Umubiligi wari umwe mu bayobozi b’ingabo zari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni (MINUAR), yavuze ko Col Bagosora yamwibwiriye ko inzira imwe rukumbi yo gukemura ibibazo by’u Rwanda yari iyo kwikiza Abatutsi.

Binavugwa ko ari we wahanze ijambo imperuka y’Abatutsi (prophet of the Apocalypse) kuko umugambi we wari uwo kubatsemba kugira ngo abikize batazakomeza guharanira uburenganzira bwabo.

Bagosora avugwaho kuba mu ruhembe rw’imbere mu gushinga no gushyigikira umutwe w’Interahamwe ari na wo wihutishije ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside, cyane ko washinzwe muri komini zose ugizwe n’insoresore n’abandi babaga bazi aho Abatutsi batuye n’aho bashoboraga kwihisha.

Interahamwe zakoranaga n’abajandarume n’abasirikare, ndetse abenshi mu babarizwaga muri iyo mitwe bari barahawe imbunda cyane ko intwaro zari zaranakwijwe muri rubanda byitwa uburyo bwo kwirwanaho (Auto-Défence Civile).

Kuva muri Mutarama 1993 kugeza muri Werurwe 1994 hari hamaze gutumizwa imipanga isaga ibihumbi 500,000 yikubye kabiri iyatumijwe mu myaka yabanje, na yo ikaba yaragenewe interahamwe mu rwego rwo kwihutisha umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 11 =


To Top