Amakuru

TI Rwanda itewe impungenge n’ubwiyongere bwa ruswa

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International ishami ry’u Rwanda watangaje ko utewe impungenge n’ubwiyongere bwa ruswa mu rwego rw’abikorera, ukaba ugaragaza ko mu myaka 3 ishize ruswa mu rwego rw’abikorera imaze kwikuba inshuro 3.

Ubushakashatsi bw’uyu muryango bw’umwaka wa 2021, bwerekanye ko muri urwo rwego ubu ruswa igeze ku 9.8% ivuye kuri 4.2% muri 2019 na 7% umwaka ushize wa 2020.

Uvuga ko kubona akazi mu bikorera ari byo biza ku isonga muri serivisi zamunzwe na ruswa kurusha izindi, aho hafi 70% y’abatanga ruswa muri uru rwego ari abashaka akazi.

Serivisi iza ku mwanya wa kabiri mu zamunzwe na ruswa n’ijyanye n’ibyangombwa byo kubaka, kuko muri 4% batanga ruswa mu nzego z’ibanze abagera kuri 61% ari abakeneye ibyangombwa byo kubaka.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dusengiyumva Samuel yavuze ko mu matora y’inzego z’ibanze aheruka abaturage bakuyeho icyizere abayobozi bamunzwe na ruswa ntibongera kubatora, bityo ko muri iyi manda nshya hari icyizere ko mu nzego z’ibanze ruswa izakomeza kugabanuka.

Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi kandi naryo ngo ni igisubizo kirambye, kugira ngo hazibwe ibyuho bya ruswa.

Muri rusange urwego rw’abikorera nirwo ruza ku mwanya wa mbere mu zamunzwe na ruswa ku gipimo cya 9.8%, ishami rya Polisi y’igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda rigakurikiraho na 7.6%, mu gihe ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge kiza ku mwanya wa gatatu na ruswa iri ku gipimo cya 4.4%.

Hagati aho ariko hari n’inzego zishimirwa intambwe zateye mu kugabanya ruswa muri serivisi zazo, ku isonga hakaba urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB aho mu myaka 3 ishize ruswa muri serivisi za RIB yagabanutseho hafi 6%, iva kuri 7.1% muri 2019 igera kuri 1.2% muri uyu mwaka wa 2021.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 29 =


To Top