To up Fashion Agency ni itsinda rigizwe n’Urubyiruko rugera kuri mirongo itanu rukora ibijyanye no kumurika imideli aho iri tsinda ryishimira ibyo rimaze kugeraho. Sibyo gusa kuko uru rubyiruko runakora ibijyanye no kwamamaza ibicuruzwa binyuze mu buryo bw’amafoto, tutibagiwe no gukora protocol na service mu birori bitandukanye (events) nk’ubukwe, inama n’ahandi.
Tuganira na Murenzi Aime, umwe mubashinze iri tsinda rya Top Up Fashion Agency yadutangarije ko bamaze gutera intambwe kuva bishyira hamwe ariko avuga na zimwe mu mbogamizi bahuranazo aho cyane cyane yagarutse ku myumvire y’ababyeyi bamwe na bamwe batumva akamaro ko kwerekana imideli.

Murenzi Aime, umwe mubashinze Top Up Fashion Agency
Murenzi yagize ati:”Hari ababyeyi babona ko ibintu byo kwerekana imideli ntacyo byamarira ababikora. hari n’ababyeyi bagifite imyumvire mibi yo kumva ko kwerekana imideli ari ibikorwa bishora abana mu buraya kuko hari amafoto amwe n’amwe bisaba ko abakora uyu mwuga bifotoza bambaye imyenda migufi cyangwa ibafashe bityo ababyeyi ntibabyumve kimwe.”
Twagerageje kubaza inyungu bavana mu kwerekana imideli, Murenzi Aaime atubwira ko bamaze kugira aho bagera kuko n’ikimenyimenyi yavuze ko Top up Fashion Agency kugeza ubu iza mu myanya ya mbere mu Rwanda mu bijyanye no kumurika imideli aho yanavuze ko iri tsinda ryabo ryanabihembewe bityo rero nka Top Up Fashion Aagency birabashimisha kuba bagenda bazamuka mu ntera.

Akanyana Innocente, ubarizwa mu itsinda rya Top Up Fashion Agency
Twaganiriye kandi na Akanyana Innocente, umwe mubagize iri tsinda atanga inama ku rubyiruko rukomeje kwitinya kwitinya bumva ko ntacyo gukora gihari aho yabasabye gukura amaboko mu mufuka bagatinyuka bagakora kuko arirwo Rwanda rw’ejo.
Twakubwira ko iri tsinda ry’urubyiruko rikorera i Nyamirambo kuri le capli hafiya ya Banki y’abaturage (BPR), hafi ya station Kobil. Uru rubyiruko rukora kuwa Kane kuva saa yine n’igice (10h30) kugeza saa saba n’igice (13h30).
Top Up Fashion Agency irasaba Abanyarwanda bose gukunda Fashion Nyarwanda bakanayishyigikira kuko ari imirimo nk’iyindi.
Basoje banatumira Abanyarwanda bose mu gitaramo bari gutegura kijyanye no kumurika imideli kizabera muri Kigali Marriott Hotel taliki ya 14 Ukuboza 2019 aho kwinjira azaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2,000 RWF, 5,000 RWF muri VIP na 15,000RWF kuri VVIP.
DORE AMWE MU MAFOTO Y’URU RUBYIRUKO

Ubu ni bumwe mu buryo bamamazamo ibicuruzwa bimwe na bimwe binyuze mu mafoto no kwerekana imideli
GATETE Fabrice
MENYANIBI.RW
