Ikigo giharanira iterambere ry’Ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba (Trademark East Africa: TMEA) cyemereye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 11,2 z’Amadolari yo koroshya ubucuruzi.
Amasezerano y’iyo nkunga y’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari 10, yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Sebera Michael n’Umuyobozi wa TMEA mu Rwanda, Mutesi-Gatera Patience, kuwa 19 Kamena 2019.
Impande zombie zihuriza ku kuba iyo nkunga izatuma u Rwanda rubasha gukuraho zimwe mu mbogamizi zigaragara mu bucuruzi mu gihugu, ku buryo abikorera babasha kwiteza imbere.
Aya mafaranga agenewe gukoreshwa mu kunoza no guteza imbere ingamba zishyigikira abikorera mu bijyanye n’ubucuruzi n’inganda, hagamijwe kuzamura abikorera bakabasha guhangana ku masoko mpuzamahanga.
MINICOM ivuga ko aya mafaranga azakoreshwa kandi mu kubaka amasoko ku mipaka y’u Rwanda mu turere twa Rubavu, Rusizi, Burera na Karongi no guteza imbere ayo masoko ku buryo abyazwa umusaruro n’abacuruzi.
Ni igice kimwe cy’inkunga ya Miliyoni 57 z’Amadolari TMEA yijeje u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) muri Werurwe 2018, agamije guteza imbere ubucuruzi mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane hakurwaho imbogamizi mu bucuruzi.
Umuyobozi wa TMEA mu Rwanda, Mutesi-Gatera Patience, yavuze ko bizera ko inkunga ya TMEA izatuma u Rwanda rubasha kugera ku ntego rwihaye yo kuzamura agaciro k’ibyoherezwa ho 17% buri mwaka muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi (NST1).
Yabwiye abanyamakuru ko inkunga yasinywe kuri uyu wa 19 Kamena 2019, igabanyijemo ibice bitandatu, birimo igice kigenewe gushyiraho ingamba z’ubucuruzi zinoze, ati, “Ibyo bizateza imbere ibyoherezwa mu mahanga kuko twifuza ko hashyirwaho ingamba zorohereza abikorera.”
Trademark East Africa (TMEA) isanzwe ifasha u Rwanda muri gahunda zitandukanye zijyanye no guteza imbere ubucuruzi no koroshya ishoramari, bikaba byaratanze umusanzu ukomeye mu kongera ibyoherezwa mu mahanga, nk’uko byashimangiwe na Sebera, Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM.
Sebera yagize ati, ati, “Igice cya mbere cy’inkunga ya TMEA cyatanze umusaruro ukomeye. Urugero, ibyoherezwa mu mahanga byagiye byiyongera ku kigereranyo cya 10,8% buri mwaka kuva mu mwaka wa 2010, bigabanya icyuho cy’ibyo twohereza mu mahanga n’ibyo dutumizayo, cyane cyane hakaba harabayeho kugabanya ku kigero cya 75% igihe byatwaraga kontineri kuva kugera ku cyambu cya Mombasa.”
Trademark East Africa ni umuryango nterankunga washyizweho hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu iterambere ry’ubucuruzi.
Inkunga uyu muryango utanga izikesha imiryango nterankunga y’ibihugu bikomeye ku Isi birimo u Bubiligi, Canada, Denmark, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Finland, Ireland, u Buholandi, Noway, u Bwongereza na Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
By’umwihariko izi miliyari 10 u Rwanda rwemerewe kuri iyi nshuro, zatanzwe n’ibigo bishinzwe iterambere mpuzamahanga by’u Bwongereza (DFID) na Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USAID).
