Trump azengurutswe n’itsinda ry’abajyanama bakunda intambara – Kim

Perezida Donald Trump yanenze cyane uhagarariye Ubwongereza muri Amerika, nyuma y’uko hari ‘e-mails’ ze zisohotse zikagera ku kinyamakuru DailyMail ejo hashize ku cyumweru.

Ubutumwa bwe bwavugaga ko White House ‘ntacyo ishoboye’ ndetse ‘muri rusange idakora’. Kuri ibi, Bwana Trump yavuze ko ambasaderi Kim Darroch ‘atakoreye neza igihugu cye’.

Ububanyi n’amahanga bw’Ubwongereza buvuga ko buri gukora iperereza kuri izi ’emails’.

Ni ubutumwa bwo mu gihe cy’imyaka ibiri uhereye mu 2017 kugeza ubu, Bwana Kim yanditse nta mususu uko abona ubuyobozi bwa Trump kuri Iran, Uburusiya n’Ubushinwa.

Ku ruhande rw’igihugu cya Irani

Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko mu butumwa yanditse tariki 22 z’ukwezi gushize kwa gatangatu, yavuze ko politiki ya Amerika kuri Irani ‘idasobanutse kandi ari mbi’.

Yongeyeho ko: “Nta n’ikigaragaza ko izageraho ikaba nziza vuba aha. Ubu ni ubutegetsi bucitsemo ibice”.

Muri ubu butumwa, yanditse ko vuba aha habuze gato ngo Bwana Trump arekure igisasu cya misile kuri Irani mu gihe cy’ubushyamirane mu muhora wa Hormuz.

Bwana Kim yanditse kandi ko ubushyamirane bwa Amerika na Irani bushobora gukomera kuko ngo yabonye ko “Trump azengurutswe n’itsinda ry’abajyanama bakunda intambara”.

Ku ruhande rw’igihugu cy’Uburusiya

Mu nyandiko ngufi yanditse mu myaka ibiri ishize, uyu ambasaderi w’Ubwongereza yavuze ku bivugwa ko Trump mu kwiyamamaza no gutorwa kwe yafasihjwe n’Uburusiya.

Nubwo ibyo birego kugeza ubu ntacyo byagezeho, Bwana Kim avuga ko akeka ko ibyavugwaga ari ukuri. Kuko hari amakuru yerekanaga ko hari aho ahuriye n’Uburusiya kuva atangira kwiyamamaza.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, iperereza rya Robert Mueller washyizweho na leta, ryerekanye ko nta bigaragaza ko Uburusiya bwafashije bwana Trump.

Mu nyandiko ze, Kim ashima Trump nk’umuntu uzi uko yitwara mu gihe cy’ibimuvugwaho bibi (scandals).

Yaranditse ati:”Trump yavuzwe mu mabi (scandals) hafi mu buzima bwe bwose, ariko akabisohokamo. Ni nkaho ntakimusenya”.

Kubirebana n’Ubucuruzi mpuzamahanga

Mu butumwa bumwe yoherereje Londres, ambasaderi w’Ubwongereza muri Amerika avuga ko politiki ya ‘America First’ ishobora kwangiza bikomeye ubucuruzi ku isi.

Yakomeje yandika ko Trump ashobora:”Kuva mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO), kuva ku masezerano yumvikanyweho, gushyiraho politiki y’ubucuruzi ikumira ndetse n’inshuti za Amerika”.

Perezida wa Amerika yashyizeho imisoro ya za miliyoni z’amadorari ku bicuruzwa biva mu burayi, Canada, Mexico n’Ubushinwa.

Bwana Kim, akomeza avuga ko Bwana Trump azanarushaho “gusuzugura umuhate mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije, cyangwa akanahagarika inkunga Amerika iha umuryango w’abibumbye”.

Ku bijyanye n’Ubumwe bw’uburayi n’Ubushinwa

Bwana Kim yandikiye Londres ko politiki ya Bwana Trump yo kurwanya amahanga iri kwigizayo inshuti za cyera za Amerika zo mu bumwe bw’uburayi.

Bwana Kim avuga ko, Madamu Angela Merkel uyobora Ubudage na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa ubu bahuze cyane bigizayo Bwana Trump.

Uyu mudipolomate yaranditse ati:”Ntekereza ko tudakwiye kubakurikira”.

Yagiriye inama Londres ko ubutegetsi bwa Trump butazorohera Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza – yaba Boris Johnson cyangwa Jeremy Hunt – uzaba ushaka andi masezerano y’ubucuruzi hakurya y’inyanja nyuma ya Brexit.

Muri aya makuru yacitse uyu mugabo akagera hanze, Kim avuga ko abona Trump “azakomeza guhatira Ubwongereza guhitamo hagati yabo[Amerika] n’Ubushinwa”.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 + 5 =


IZASOMWE CYANE

To Top