Twagirayezu John wica abana akabashyingura munzu yafashwe

Nyuma y’uko hatawe muri yombi uwitwa Twagirayezu John ukurikiranyweho kwica abana bane mu bihe bitandukanye, bamwe mu baturage b’akagari ka Nyakigando mu murenge wa Katabagemu barifuza ko inzu y’uyu mugabo isenywa hagashakwamo imirambo y’abana babo kuko hari uwo babuze.

Murindangabo Jean Marie Vianney avuga ko kuba basanze imirambo y’abana babo mu nzu ye imwe yarayishyinguye munsi y’uburiri bwe, bigaragaza ko hari indi ishobora kuba ikirimo.

Avuga ko hari abana babiri bamaze igihe barabuze kandi bakaba batazi irengero ryabo.

Ati “Twe tuzashira agahinda ari uko inzu ya Twagirayezu isenywe, tugashakamo abandi bantu bashobora kuba bashyinguyemo. Hari abana babiri tutazi irengero ryabo. Ntacyo amariye Leta bamuzane hano bamwice dushyingure batanu nawe arimo.”

Yatangaje ibi nyuma y’aho mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Werurwe 2019, mu nzu ya Twagirayezu John w’imyaka 30 hasanzwemo imirambo ine y’abana yishe mu bihe bitandukanye bamwe bashyinguye munsi y’uburiri bwe.

JPEG - 185 kb

Abaturage bari mu gahinda mu cyiriyo cya rumwe mu rugo rw’uwiciwe umwana

Mu bana yishe harimo n’abo mu muryango we, kuko harimo umukobwa wa mukuru we w’imyaka umunani n’uwa se wabo.

Mutuyimana Clementine muramu wa Twagirayezu John avuga ko babuze umwana wabo Nzayisenga Sophia w’imyaka umunani tariki 5 Werurwe uyu mwaka.

Ngo batanze amatangazo ariko bakomeza kumubura, bakaba babonye umurambo we kuri uyu wa 18 Werurwe.

Yemeza ko mu myaka itatu yari amaze avuye Uganda ngo Twagirayezu yasaga nk’umusazi.

Agira ati “Yabanje kwica intama ya nyina ayikuraho ijosi, ihene ayitera icyuma. Twajyaga iwe akatwiyama, yari nk’umusazi ntawe yavugishaga n’umusuhuje ntamusubize. Ijosi ry’intama twarisanze mu nzu ye rimanitse.”

Bamwe mu baturage bavuga ko yicaga aba bana agamije guterekera atari ubusazi.

JPEG - 151.2 kb

Abaturage bari benshi bashakisha ahandi babona imirambo y’abana babo babuze

Umwe yagize ati “Hariya mu nzu harimo ibisabo, ibicuma, ibyuma, ishoka, icumu n’ibindi byinshi. Hari kandi imitwe y’inyamanswa mbega yaterekeraga. Hari hari umushyo, hari uwagerageje kuwukurura ngo uve mu rukuta uramunanira kandi uranyeganyega.”

Kubwa Ruboneka Sylva umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Katabagemu yihanganisha imiryango yabuze ababo ariko agasaba ababyeyi guhoza ijisho ku bana babo, bakamenya n’aho bagiye n’ikibajyanye.

JPEG - 176.7 kb

Abaturage bari mu mbuga Twagirayezu basaba ko inzu ye yasenywa hagashakwamo indi mirambo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 10 =


IZASOMWE CYANE

To Top