Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryafashe umwanzuro ku birego by’abasifuzi babiri basifuye imikino itandukanye ariko bakaza kuregwa ko bakoze amakosa.
Aba basifuzi ni Twagirumukiza Abdoul wayoboye umukino wahuje ikipe ya APR FC na Police FC ukaba wari uw’umunsi wa 21 wabaye tariki 04 Werurwe 2020. Nyuma yo gutsindwa igitego 1-0, ubuyobozi bwa Police FC bwareze uyu musifuzi ko yabogamye ndetse akanakora amakosa aho bamushinjaga kudatanga penariti ku ruhande rwa Police FC ubwo umukinnyi w’iyi kipe yateraga umupira ugana mu izamu rya APR FC, myugariro wa APR FC Buregeya Prince akawugaruza akaboko.
Tariki 16 Werurwe 2020, mu ibaruwa yandikiwe Police FC yashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis bamenyesheje Police FC ko tariki 12 Werurwe 2020 Komisiyo y’imisifurire yateranye yiga kuri iki kirego. Bavuga ko nyuma yo kureba amashusho y’umukino no kumva ibisobanuro by’umusifuzi, komisiyo yafashe umwanzuro imenyesha Police FC ko ibyemezo umusifuzi yafashe byakurikije amategeko agenga umupira w’amaguru.
Uwasifuye umukino wa Mukura na AS Kigali yahagaritswe ibyumweru 4
Ku mukino w’umunsi wa 23 wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo tariki 11 Werurwe 2020 wahuje ikipe ya AS Kigali na Mukura ukarangira izi kipe zinganyije ibitego 2-2, umusifuzi wayoboye uyu mukino, Hakizamana Abdoul yarezwe n’ikipe ya Mukura ko yafashe ibyemezo mu mukino byatumye babona umusaruro utari mwiza.
Muri uyu mukino Hakizamana Abdoul yashinjwe kwima ikipe ya Mukura penariti zigaragara.
Mu ibaruwa ya FERWAFA yandikiwe tariki 13 Werurwe 2020, uyu musifuzi yamenyeshejwe ko nyuma y’inama ya komisiyo y’abasifuzi yateranye tariki 12 Werurwe 2020 basanze yarakoze amakosa muri uyu mukino bamumenyesha ko ahagaritswe ibyumweru 4 adasifura.
Uyu musifuzi yiyongereye ku bandi babiri bahagaritswe barimo Nsabimana Celestin wasifuye umukino wa Gasogi United na Espoir FC wahagaritswe ibyumweru bibiri ndetse na Nizeyimana Is’haq wasifuye umukino wa AS Kigali FC na Police FC akaba agomba kumara ibyumweru 4.
