Umufaransa ufite inkomoko mu Rwanda, akaba n’umudepite mu Bufaransa, Herve Berville, ni we wahagarariye u Bufaransa mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasobanuye ko baje no gushimira Abanyarwanda, Guverinoma y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, ko babashije kwiyubaka nyuma y’ibihe bitoroshye.
Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa tariki ya 8 Mata 2019, ubwo we n’itsinda bari kumwe bari bamaze kugirana ibiganiro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille.
Berville yavuze ko nk’uhagarariye Inteko y’u Bufaransa yaje mu gukomeza umubano hagati y’inteko zombi, hagati ya za sosiyete z’ibihugu.
Ati “Ik’ingenzi ni ugukorera hamwe, tukifatanya mu gikorwa cyo kwibuka kugira ngo duhe agaciro inzirakarengane hanyuma tugakomeza umubano hagati y’inteko zombi, hagati ya sosiyete, gahati y’abikorera, hagati y’abakinnyi n’abandi muri rusange tukaganira ku bintu bituma umubano wacu urushaho gutera imbere.”
Yakomeje avuga ko u Bufaransa bushyize imbaraga mu kugeza mu butabera abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba banahanwa hakurikijwe amategeko yo mu Bufaransa.
Ati “Kurwanya abapfobya Jenoside, abashaka gupfobya ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatusti ni ikintu gikomeye u Bufaransa bwiyemeje.”
Depite Berville yakomeje avuga ko u Bufaransa bwiyemeje gushyiramo ingufu nyinshi kugira ngo bagezwe mu butabera. Ati “Ni ikintu tutasabwe gusa n’Umuryango Ibuka ubwo twahuriraga mu ngoro ya Perezida w’u Bufaransa, ahubwo badusabye ko hirya yo kwifatanya natwe mu cyunamo, mu mateka, ari ngombwa kugira icyo dukora mu rwego rwo guhana, tugahana hakurikijwe abahakana n’abapfobya Jenoside.”
Ku kijyanye na Komisiyo iherutse gushyirwaho na Perezida Emmanuel Macro mu gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ari umwanzuro Perezida Macron yafashe hamwe na Perezida Paul Kagame ubwo yasuraga icyo gihugu, avuga ko hari byinshi nk’abaturage biteze kubona.
Perezida Kagame kuri uyu wa 8 Mata 2019, yabwiye abanyamakuru ko yishimira umubano u Rwanda rufitanye n’u Bufaransa, aho yagaragaje Perezida Emmanuel Macron nk’umuyobozi mushya ufite imikorere itandukanye n’iy’abamubanjirije.
U Rwanda rwagiye rubana nabi n’u Bufaransa mu bihe byashize, aho u Bufaransa bushinjwa kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Macron aherutse gushyiraho Komisiyo y’abashakashatsi n’abanyamateka umunani, bagomba kureba inyandiko zose zijyanye n’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kuva muri 1990-1994.
Iyo komisiyo yitezweho gutanga raporo y’ubugenzuzi bwayo nyuma y’imyaka ibiri.
