Twakoreshejwe ubushobozi dufite tugera kuri byinshi – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwageze ku musaruro mwiza mu rwego rw’ubuzima hakoreshejwe ubushobozi buke buhari.

Ibyo Perezida Paul Kagame yabivugiye i Buruseli mu gihugu cy’u Bubiligi aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri yateguwe n’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi yiga ku iterambere (EDD: European Development Days 2019).

Muri iyi nama, Kagame yashimye ubufatanye bukomeye kandi bufite akamaro hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi.

Ku iterambere mu rwego rw’ubuzima, Umukuru w’Igihugu yatanze ingero z’ibyakozwe mu Rwanda, aho hari ibikorwa byinshi byiza abantu babashije kugeraho bakoresheje ubushobozi buke bafite buhari.

Ati “Nk’ubu mu Rwanda twashoboye kugera ku musaruro mwiza mu rwego rw’ubuzima dukoresheje amikoro make twari dufite, by’umwihariko mu nzego z’ubuzima, uburezi kuri bose n’ibidukikije, ku buryo n’abaturage barushijeho kugira ikizere. Leta yashoboye kumenya ibibazo bafite no gufata iya mbere mu kubishakira ibisubizo bikwiye.”

Gahunda zigamije guteza imbere politiki rusange buri wese yibonamo, Perezida Kagame avuga ko ik’ibanze ari politiki buri muturage wese yibonamo ku buryo ari we uza ku isonga, ibikorwa byo gukorera hamwe hagamiwe iterambere ry’abaturage ndetse agahabwa ubushobozi bwo kubaza abayobozi muri Leta akamenya ibimukorerwa.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Muri iri terambere Isi igezemo muri ibi bihe, ni ngombwa ko ibihugu cyane cyane biri mu nzira y’amajyambere bigira uruhare mu iterambere ryabo ribareba, no guharanira gushaka icyabateza imbere, batabihariye ibihugu byo hanze byonyine, nubwo hari akazi gakenewe gukorwa imbere kugira ngo amasezerano y’isoko rusange afashe mu guteza imbere abaturage bacu.

Ik’ingenzi ni ukugira amatsiko yo gutangira kugira icyo dukora, ingorane zo gukemura ibibazo by’ubusumbane, ni inshingano ya mbere y’ibihugu byacu, bimwe mu byakozwe vuba ni ukwagura amahirwe y’ibihugu by’Afurika biri mu isoko rusange. Gahunda izatangizwa mu kwezi gutaha mu nama nkuru y’Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe kuzabera muri Niger, igihe kirageze ngo Afurika yihuze mu nyungu zayo kandi igire ijwi rimwe.”

Ku iterambere ry’intego z’iterambere rirambye, Umukuru w’Igihugu avuga ko mu gihe hategerejwe inama kuri SDGs izaba muri Nzeri, AU n’Umuryango w’abibumbye bizakomeza gukorana bya hafi mu kwihutisha ibikorwa bifatika muri iyo gahunda y’iterambere.

Ati “Kugera ku ntego z’iterambere ni ikigaragaza ko hari ubushake bw’ibihugu byo ku Isi gufatanya kugira ngo imibereho myiza n’agaciro k’abatuye ibihugu byo ku mugabane w’Isi bigerweho.”

Inama mpuzamahanga yiga ku iterambere, igamije guhuza abayobozi no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije Isi, ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti “Gukemura ibibazo by’ubusumbane no guharanira kubaka Isi iteza imbere buri wese nta n’umwe usigaye inyuma”. Yitabiriwe na bamwe mu Bakuru b’Ibihugu by’Afurika nka Macky Sall wa Senegal na Jorge Carlos wa Cape Verde.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 − 4 =


IZASOMWE CYANE

To Top