U Budage bugiye gukumira telefoni za Huawei

Mu gihe uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Huawei rukomeje kutarebwa neza n’ibihugu bitandukanye, u Budage nabwo bwatangiye gusuzuma uko bwakumira telefoni zarwo.

U Budage burateganya gushyiraho amabwiriza akarishye arebana n’umutekano, igikorwa gishobora kuzatuma telefoni za Huawei zitemererwa gukoresha umuyoboro wihuta wa 5G.

Biteganyijwe ko umuyoboro wa 5G witezweho kuzaba ufite umuvuduko wa 20GB ku isegonda ushobora gutangira gukoreshwa bitarenze Mata 2019.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibihugu bitandukanye bigaragaza impungenge z’uko gukoresha ibikoresho bya Huawei yo mu Bushinwa ku murongo wa 5G, bishobora guha urwaho ibikorwa by’ubutasi.

Minisiteri y’Umutekano mu Budage iherutse gutangaza ko nta ruganda na rumwe ruzakumirwa mu itangwa ry’ibikoresho bizatuma abantu babasha gukoresha umuyoboro wa 5G, gusa aya mabwiriza akaba ashobora guheza Huawei.

Mu bindi bihugu byamaze kubuza ibigo bitandukanye gukoresha ibikoresho bya Huawei mu gutanga Internet ya 5G, harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia na Nouvelle Zélande byose bigaragaza ko bitizeye umutekano w’amakuru y’abazikoresha.

Ni mu gihe u Bwongereza na Canada kuri ubu ifitanye ibibazo n’u Bushinwa, nabyo biri gutekereza uburyo byacana umubano na Huawei.
Muri uku kwezi urukiko rwo mu Bushinwa rwakatiye igihano cy’urupfu Umunya-Canada wahamwe n’icyaha cyo kwinjiza ibiyobyabgwenge muri iki gihugu.

Ibi byabaye nyuma y’uko Canada itaye muri yombi umukobwa w’uwashinze Huawei akaba n’umwe mu bayobozi b’uru ruganda, Meng Wanzhou.

Yatawe muri yombi ku busabe bwa Amerika ishinja Huawei kwiba amabanga y’ubucuruzi no kutavugisha ukuri ku bikorwa byayo muri Iran.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 + 28 =


IZASOMWE CYANE

To Top