U Budage bugiye kongera ingufu mu mubano n’u Rwanda

Itsinda rihagarariye Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage ryatangaje ko umubano w’ibihugu byombi, u Budage n’u Rwanda, ugiye gukomeza kurushaho mu mwaka utaha, ibihugu byombi bikarushaho gukorana, cyane ko hari amateka amwe bihuje.

Byatangajwe na Andreas Mattfeldi, uhagarariye itsinda ry’Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage (German Bundestag) riri mu Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi itatu. Ni itsinda ry’abantu umunani.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo bari basoje ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard, Depite Mattfeldi yavuze ko bishimiye ko ibihugu byombi bifitanye umubano wihariye.

Ati: “Twaganiriye ku hazaza h’Igihugu cyanyu, twabonye ko hari byinshi bihura hagati y’u Rwanda n’u Budage; ibihugu byombi na byo kimwe kijya gusa n’ikindi mu mateka. Mu gihe twarimo tugenda mu Rwanda twabonye ko hari byinshi duhuje, kandi ndumva hari abantu benshi, abubatsi benshi, ibigo n’imiryango y’abubatsi yabonye u Rwanda nk’urufunguzo rw’insinzi muri Afurika.

Twizeye ko mu 2029/2020 Igihugu cyacu kizabasha kongera umubano wihariye n’u Rwanda nk’uko babikoze bikaba byiza mu gihe gishize.”

Mattfeldi yakomeje avuga ko ibiganiro byabo byabaye byiza ari nacyo akomeje gushimira u Rwanda by’umwihariko Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida wa Sena Makuza Bernard yashyikirije impano Andreas Mattfeldi, uhagarariye itsinda ry’Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage (Foto Gisubizo G)

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard, yavuze ko umubano uri hagati y’inteko zombi ushingiye ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi muri rusange. Yasobanuye ko hashingiwe kuri uwo mubano baganiriye uburyo bakomeza kugira uruhare nk’inteko zishinga amategeko kugira ngo umubano utere imbere.

Ati: “Cyane cyane dutekereje ko kuva mu 1994, by’umwihariko u Budage bwagaragaje ubufatanye n’u Rwanda; muribuka ko u Budage ari bwo bwafunguye Amdasabe yabwo mu Rwanda tariki ya 25 Nyakanga 1994, igihe ibihugu byinshi cyangwa se hafi ya byose byo mu Burayi n’ahandi wasangaga bigenda biguruntege. Bwabaye rero ubutumwa bwiza bwahereye aho, haza ubutwererane mu bya tekenike, mu by’ubukungu, byageze mu bikorera, mu bijyanye na sosiyete sivile n’inteko ishinga amategeko ni muri uwo murongo turimo.

Reka mbabwire ko twanabashimiye cyane muri ubwo bufatanye, muri uwo murongo wo kubona u Rwanda no mu butwererane muri politiki uretse no mu bukungu, no mu bucamanza n’ubwiyunge.”

Makuza yakomeje avuga ko baboneyeho gusaba bagenzi babo gusaba Igihugu cy’u Budage gutanga ubufasha bwisumbuye mu byerekeranye n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko bafite itegeko ribihanira.

Ati “Nk’uko babivugaga, u Rwanda n’u Budage tujya gusa nk’aho duhuriraho, hari n’akaga kabaye gakomeye navuga gaturutse n’iwabo, ku buryo rero nta bwo bakinisha ibintu byerekerenye n’ivangura cyangwa se ihezwa, bafite amategeko ahana ingengabitekerezo y’urwango, ya Jenoside, y’ihakana n’ipfobya ku buryo ari abantu umuntu yafatanya nabo.”

Perezida wa Sena, Makuza Bernard, yakomeje avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bitatu cyangwa bine u Budage bwashyize imbere byo gufatanya mu buryo bwihariye ndetse bakazamura n’ibijyanye n’inkunga itangwa mu nzego z’ubutwererane impande zombi zifitanye haba mu miyoborere, ibikorwa remezo no mu bindi bitandukanye bijyanye n’uburezi.

Ati: “Ibyo ni ukubera ko bazi ko u Rwanda ari Igihugu wakwizera kubera ubuyobozi bw’u Rwanda kandi ko n’ibyo bagiye batanga mu myaka yose yashize nta kintu babonye gipfa ubusa.”

Igihugu cy’u Budage kiri mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bike byabashije kuburanisha binakatira uregwa icyaha cya Jenoside mu nkiko zabo, Ignace Murwanashyaka, hakaba n’undi bohereje mu Rwanda ngo aburanishwe n’inkiko z’u Rwanda kuko bazizeye.

Nyuma y’ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda, abadepite baturutse mu Budage bakomereje ibiganiro byabo mu mutwe w’Abadepite baganira na Komisiyo y’imibereho y’abaturage na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no Kurwanya Jenoside.

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 × 2 =


IZASOMWE CYANE

To Top