Leta y’u Bushinwa ikomeje gushobora imbaraga nyinshi mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus kibasiye iki gihugu mu minsi mike ishize, kikaba kimaze guhitana ubuzima bw’abaturage 80 mu gihe abacyanduye muri rusange ari 2.744.
Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa RFI, itangaza ko hejuru y’uriya mubare w’abamaze kwandura barwaye, inzego z’Igihugu zishinzwe ubuzima mu Bushinwa, kuri uyu wa Mbere 27 Mutarama 2020 zamenyesheje ko ngo hari abandi bantu 769 bakekwaho ubwo bwandu bwa visuri izwi ku izina rya «Coronavirus».
Iti «Kubera ubukana iki cyorezo kibasiye u Bushinwa gifite, byatumye Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima afata ikemezo cyo kujya kubonana n’impuguke zitandukanye hamwe n’abayobozi b’iki gihugu kugira ngo barebere hamwe ingamba zidasanzwe zafatwa hagamijwe gukumira ubwandu bwa virusi ya Coronavirus».
Mu rwego rwo kurushaho guhamagarira Abashinwa kugira icyo kibazo icya bose nk’uko RFI ibitangaza, Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa Li Keqiang yakoreye uruzinduko ahitwa Wuhan havugwa cyane icyo cyorezo cya «Coronavirus».
Zhifan Liu, umunyamakuru ukorera RFI i Pékin mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, yatangaje ko Umuyobozi wa Guverinoma Keqiang yagaragaye ari mu bitaro bivurirwamo abanduye ako gakoko gahangayikishije u Bushinwa muri iki gihe.
Zhifan ati «Minisitiri w’Intebe Li, yahawe inshingano na Perezida Xi Jinping vuba aha, zo kuyobora itsinda rishinzwe kurwanya icyo cyorezo no kukirandurana n’imizi yacyo yose».
RFI isanga hari impamvu ikomeye yatumye Perezida Jinping w’u Bushinwa ashyiraho itsinda ryihariye rishinzwe gushakira igisubizo icyorezo Coronavirus, kandi rikayoborwa na Minisitiri w’Intebe.
Iti «Ahanini biraterwa n’uburemere rw’ikibazo k’iyo virusi yibasiye u Bushinwa. Bigaragarira cyane mu byatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Wuhan mu kiganiro n’Abanyamakuru ku Cyumweru. Yamenyesheje ko hari abantu bagera ku 3.000 bamaze kwandura ndetse n’abagera kuri 76 bamaze gupfa».
Uyu mubare w’abanduye n’abapfuye ubarizwa gusa mu Ntara ya Hubei ivugwamo icyorezo cya «Coronavirus». Nubwo Meya w’Umujyi wa Wuhan na Guverineri w’Intara ya Hubei batangiye gusobanura ikibazo kibasiye akarere bayoboye, abenegihugu ngo barabanenga ko batinze gutanga amakuru ku gihe no kugoboka abapfushije ababo bazize icyo cyorezo.
Icyorezo cya Coronavirus cyadutse mu gihe Abashinwa bari bakiri mu biruhuko by’iminsi mikuru ya Noheri bigomba kurangira ku wa 31 Mutarama.
Uko bigaragara ni uko kugaruka ari benshi bava iyo bagiye hirya no hino mu gihugu, ngo biteye impungenge abayobozi bakuru b’u Bushinwa ko byatuma iki cyorezo kirushaho gukwirakwizwa n’aho kitari cyagera.
Kubera ko iyo virusi yandurira cyane mu mwuka, Ubuyobozi bw’Intara ya Guangdong iherereye mu majyepfo y’Igihugu ngo bwatanze amabwiriza ko buri muturage agomba gusohoka mu rugo iwe yambaye agapfukamunwa.
Icyo kemezo cyateye impungenge abaturage kubera ko n’abashoboye kutwigurira batubuze mu mafarumasi, cyane ko iyi Ntara ya Guangdong, ngo ari yo ituwe n’abantu benshi bagera kuri miriyoni 110. Abaturage ngo basabye Leta kuzuza inshingano zayo zo kugeza ibyo bikoresho ku benegihugu kugira ngo bibafashe kwirinda icyo cyorezo.
