U Rwanda na Misiri byiyemeje kubyaza inyungu uruzi rwa Nil bihuriyeho

U Rwanda na Misiri byatangiye urugendo rwo kureba uburyo babyaza umusaruro uruzi rwa Nil ibihugu byombi bihuriyeho hatabayeho kubangamirana, bityo impande zombi zikabasha kurubyaza inyungu zituma bitera imbere.

Byatangajwe nyuma y’ibiganiro Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yagiranye na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri Dr. Aly Abdel Aal uri mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda ubwo yamwakiraga mu biro bye, kuwa 25 Nyakanga 2019 aherekejwe n’itsinda ry’Abadepite bavuye muri icyo gihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Amb. Nduhungirehe Olivier, avuga ko impande zombi zaganiriye ku mubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye ibihugu bihuriyemo by’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Ati: “Mu biganiro abayobozi bombi baganiriye, byanakomoje ku bufatanye mu kubyaza amahirwe uruzi rwa Nili ibihugu bihuriyeho. Ku ruhande rwa Misiri umuyobozi w’Inteko yatugaragarije ko uruzi rwa Nili rutariho na Misiri itabaho kuko igize igice kinini cyayo bityo natwe nk’u Rwanda twabemereye ubufatanye bushoboka bwose tutabangamiye inyungu z’igihugu icyo ari cyo cyose gikeneye ayo mazi”.

Ikindi cyagarutsweho mu butwererane harimo ubuvuzi kuko Misiri ari igihugu cyateye imbere mu byerekeye imiti, kikagira n’ibikoresho cyane ko bikenerwa mu bitaro, ikagira n’imashini zipima indwara nk’umutima n’izindi, yizeza ko ibihugu byombi bizakomeza kubiteza imbere muri urwo rwego.

Ku byerekeranye n’ishoramari naho avuga ko mu Misiri hari abateye imbere mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda ndetse hakaba hari itsinda ryaho ryasuye u Rwanda rigirana ibiganiro na MINICOM mu rwego rwo guteza imbere ibicuruzwa muri ibyo bihugu.

Amb. Nduhungireho avuga ko ubusanzwe ubutwererane hagati y’igihugu cya Misiri n’u Rwanda bwatangiye mu myaka 70 ariko ubu bukaba bwarakwirakwiye mu nzego zitandukanye zirimo ibya gisirikare nyuma y’aho umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda asuriye icyo gihugu mu Kuboza 2018 baganira na mugenzi we ku bijyanye n’ubutwererane no guteza imbere amahugurwa y’Abasirikare.

Amb. Nduhungirehe avuga ko ibihugu byombi binakorana mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere kuko tariki ya 28 Mata 2019 indege ya Egyptian yatangiye ingendo zayo i Kigali inshuro 2 mu cyumweru, hakaba n’ubufatanye bwumvikanywe hagati ya RwandAir na EgyptAir byajya bisangira abagenzi kuko hari imwe igera aho indi itaragera neza hakabaho kuzuzanya.

Atangaza ko hanaganiriwe n’ubufatanye buhari mu rwego rw’umuryango w’Afurika Yunze ubumwe, aho Perezida wa Misiri Abdel Fatal ari we kugeza ubu uyoboye uwo muryango asimbuye kuri uwo mwanya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, bombi bafatanya mu cyo bise Troica ihuza abaperezida 3 uwayoboye uwo muryango, uri kuwuyobora ndetse n’uzaba awuyobora umwaka ukurikiyeho bagamije kuwuteza imbere.

Agira ati: “Hari ibyagezweho muri iyi manda ya Perezida wa Misiri Abdel Fatal Sisi birebana n’amasezerano y’isoko rusange ry’Afurika yemejwe agasinywa hakaba haratangiye ikiciro cyo gushyira mu bikorwa ayo masezerano. Hari n’ibindi byo kuvugurura umuryango kugira ngo ugire ingufu bihoraho kandi wigenge ku byerekeye amafaranga kandi ibihugu bizakomeza kubikoranaho”.

Uretse uruhare rw’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi nazo zigira uruhare ku mikoranire mu buryo bwa dipolomasi (Ububanyi n’Amahanga) kuko nazo zibifite mu nshingano zazo kandi ruzakomeza gutezwa imbere.

Ni muri urwo rwego itsinda ry’abadepite bavuye mu Misiri bagize n’umwanya wo gusura bagenzi babo bo mu Rwanda bagirana ibiganiro.

Nyuma y’ibyo biganiro Perezida w’Inteko ya Misiri Dr. Aly Abdel akaba yanaboneyeho gutumira Perezida w’u Rwanda binyujije kuri Minisitiri w’Intebe gusura icyo gihugu, by’umwihariko akazagira umwanya wo gusura Inteko Ishinga Amategeko yaho kugira ngo ahabwe n’umwanya wo kuyiha ikiganiro kirambuye, ibyo bikaba bigaragaza ubushake bwa politiki mu guteza Afurika imbere.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 − 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top