U Rwanda na Somaliya bagiye gusangira ikirere kimwe

U Rwanda n’igihugu cya Somalia bagiye gusangira ikirere kimwe mu birebana n’ingendo zo mu kirere, aho ibihugu byombi byabyiyemeje binyuze mu gikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano arebana no gusangira ikirere kimwe, mu rwego rwo koroshya ingendo zo mu kirere hagati yabyo (Bilateral Air Service Agreement).

Ku ruhande rw’u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Gatete Claver naho ku bireba igihugu cya Somaliya hasinye Mohammed Abdullahi Salat, Ushinzwe Ubwikorezi n’Ingendo z’Indege za gisivili muri icyo gihugu.

Nyuma yo gusinya ayo masezerano ejo hashize, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Gatete Claver yabwiye itangazamakuru ko  ari amasezerano agiye gufasha gufungura ikirere ku bihugu byombi, asanga ari igikorwa kirebana n’intambwe igihugu gikomeje gutera mu byerekeranye no koroshya ingendo  zo mu kirere mu rwego rw’Afurika, no gufungura amarembo ku nzira  y’Isoko rusange ry’Afurika rigiye gutangira gukora ku mugaragaro.

Ati “Igikorwa cyo gusinya kibaye nyuma y’ibindi byabaye umwaka ushize kizafungura amayira ku Isoko rusange ibihugu by’Afurika bihuriyeho.

Ikindi kibaye mu gihe u Rwanda rwijeje ko rwitegura kuvanaho ikiguzi cya viza ku bihugu bimwe birimo n’iby’Umuryango wa AU, uhuza ibihugu bivuga Icyongereza, n’uhuza ibihugu bivuga Igifaransa, bizafasha cyane mu korohereza ubucuruzi bukorwa mu buryo bwisanzuye”.

Minisitiri Abdullahi Salat wari uhagarariye igihugu cya Somaliya mu isinywa ry’ayo masezerano, yasobanuye ko igihugu ke cya Somaliya gifite byinshi cyakwigira  cyangwa cyakungukira ku Rwanda, cyane ko ari igihugu cyanyuze mu mateka akomeye atoroshye kandi igihugu kikayikuramo vuba.

Ati “Nk’ubu mwabashije kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi indege ya RwandAir irakora neza; natwe tugiye kongera kubyutsa sosiyete ya ‘Somalia airlines’’ maze abaturage bacu babashe kurushaho koroherezwa ingendo no guhahirana hagati yabo.”

Kandi ati  “Ubwo dusinye aya masezeano mu by’ukuri twiteguye kwakira indege y’u Rwanda ya RwandAir iwacu, ku buryo abagize inzego z’abikorera, n’abashoramari bava mu gihugu cya Somaliya bagiye kwiyongera, natwe tukabona abashoramari b’Abanyarwanda baza iwacu, hari byinshi buri gihugu cyakungukira ku kindi, noneho by’umwihariko n’indege za gisivire’’.

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 12 =


IZASOMWE CYANE

To Top