Igipimo cy’uko ibihugu bihagaze ku isi mu mahoro (Global Peace Index) cya 2019 cyatangajwe, ibihugu byo mu karere bikaba biri mu myanya y’inyuma.
Iki gipimo gisohorwa buri mwaka n’ikigo Institute for Economics & Peace cyo muri Australia gikora ubushakashatsi bushingiye ku bintu binyuranye.
Mu bishingirwaho hakorwa uru rutonde harimo ubwicanyi mu gihugu bushingiye ku makimbirane, ubwicanyi mu ngo, imari, leta mu bikorwa byo gucunga umutekano mu gihugu, ibikorwa by’urugomo, inzego z’umutekano zigenga, ubuhunzi, ubwoba bwuko haba ibyaha by’urugomo, imbunda nto mu baturage, iterabwoba no kwiyahura.
Muri Afurika byifashe gute?
Raporo y’uyu mwaka ivuga ko ibihugu 27 muri 44 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara byasubiye inyuma mu kugira amahoro.
Ibihugu ivuga ko byasubiye inyuma cyane muri Afurika ni Burikina Faso, Zimbabwe, Togo, Sierra Leone na Namibia.
Mu karere bimeze gute?
Iyi raporo ishyira ibihugu byo ku karere mu myanya ikurikira:
54. Tanzaniya
79. Rwanda
105. Uganda
119. Kenya
135. Burundi
155. Repubulika ya Demokarasi ya Kongo
Ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iyi raporo ivuga ko byazamutse kurusha ibindi ni u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, Gambia yazamutseho 12, Djibouti yazamutseho 4, Eswatini yazamutseho 10 na Somalia yazamutseho umwanya umwe kimwe n’u Burundi.
Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu cyazamutse imyanya myinshi kurusha ibindi ku isi ku rutonde rw’uyu mwaka.
Ibihugu bitandatu bifite amahoro kurusha ibindi:
1. Iceland
2. New Zealand
3. Portugal
4. Austria (Autriche)
5. Denmark
6. Canada
Ibihugu bitanu bya nyuma:
159. Iraq
160. Yemen
161. Sudani y’Epfo
162. Syria
163. Afghanistan
Iyi raporo ivuga ko u Rwanda rwazamutse iyo myanya iruta iyo rwanazamutse muri raporo ziheruka kuko amakimbirane mu gihugu, ibikorwa by’urugomo n’ubwoba bw’ibyaha by’urugomo byagabanutse.
Ariko iyi raporo ivuga ko nubwo mu Rwanda ibi bipimo ku mutekano byazamutse, hakiri ibikorwa bya politiki byo guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Iyi raporo ivugamo Diane Rwigara washakaga kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda arwanya ubutegetsi akaza gufungwa, ko kumurekura kimwe n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi barekuwe mu mpera ya 2018 ari intambwe.
Mu Rwanda bayivugaho iki?
Dr Joseph Nkurunziza, umuyobozi w’ikigo kitari icya leta, Never Again Rwanda, giharanira kubaka amahoro n’ubutabera, yabwiye ikinyamakuru cya BBC ko mu Rwanda abaturage bagenda bumva ko kubaka amahoro ari inshingano yabo.
Avuga ariko ko amahoro atari ukuba nta ntambara ihari gusa, ahubwo areberwa no mu mitekerereze n’imibanire y’abantu.
Kubera ibi ngo bakomeza kwigisha abantu kugira umuco wo koroherana, kumva abo badahuje ibitekerezo no kurwanya ubukene nk’ibintu babona ko byahungabanya amahoro.
Ku bikorwa bya politiki byo guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bivugwa n’iyi raporo, Dr Nkurunziza avuga ko bo icyo babikoraho ari ukwigisha abantu bose kuko “ari bo bagize Leta, bakagira umuco wo korohera abatabona ibintu kimwe nabo”.
