
U Rwanda rwahawe kuzakira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izaba mu 2025. U Rwanda rwamaze kwemererwa n’Impuzamashyirahamwe yo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), kuzakira Shampiyona y’isi izaba mu mwaka wa 2025, bukaba ari ni ubwa mbere iri rushanwa rizaba ribereye ku mugabane wa Afurika.
U Rwanda rusanzwe ruzwiho gutegura irushanwa rikomeye rya Tour du Rwanda riba buri mwaka, aho ryitabirirwa n’ibihugu bikomeye biva hirya no hino ku isi.
Maroc ni ikindi gihugu ku mugabane wa Afurika, nacyo cyari cyagaragaje ubushake bwo kwakira iri rushanwa ariko u Rwanda nirwo rwaje guhabwa aya mahirwe.
