Politiki

U Rwanda n’u Burundi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka

Ku wa Mbere, ni bwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’uw’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, bagiranye ibiganiro na bagenzi babo bo mu Ntara ya Muyinga n’iya Kirundo mu Burundi, igamije gutsura umubano w’ibihugu byombi, aho biyemeje kongera imbaraga mu nzego z’ubutwererane zitandukanye by’umwihariko mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka no kubungabunga umutekano.

Muri iyi nama yabereye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, aba bayobozi biyemeje gufatanya byimbitse mu gukemura ibibazo bigaragara umunsi ku munsi ku mupaka w’ibihugu byombi, no kujya bahura rimwe mu mezi atatu ariko bitabuza ko buri munsi habaho gukorana.

Aba bayobozi kandi biyemeje gukora ubukangurambaga ku baturage ku mpande zombi, hagamijwe kumenyekanisha agaciro k’umupaka ndetse n’amategeko agenga umupaka hagamijwe kugabanya ibyaha bikorerwa ku mupaka w’ibihugu byombi.

Biyemeje ubufatanye mu gukemura ibibazo, guhanahana amakuru ku gihe hagati yinzego, inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, kurwanya ruswa na magendu, gukorana mu guhanahana amakuru, gukorana mu kurwanya icyorezo cya COVID-19, gufatanya mu kurwanya imitwe igamije guhungabanya umutekano ku mpande zombi, gutegura ibikorwa bihuriweho by’imyidagaduro nk’imikino n’ibindi.

Abo bayobozi bemeje kandi ko abaturage bo ku mpande z’ibihugu byombi bakwiye kumenya amategeko areba imbibi z’Ibihugu byombi, bikazanyura mu bukangurambaga bazakorana n’abaturage.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ku ruhande rw’u Rwanda, na bagenzi babo bo ku ruhande rw’u Burundi, Umuyobozi w’Intara ya Kirundo Hatungimana Albert n’uw’Intara ya Muyinga Barutwanayo Jean Claude, barebeye hamwe uburyo abaturage baturiye izi Ntara bakwiye kumenya amategeko areba imbibi z’ Ibihugu byombi.

Guverineri Gasana K. Emmanuel yavuze ko icya mbere ari ukwiyemeza ubufatanye mu rwego rwo gucunga umutekano bityo hakazajya hatangwa amakuru y’abambukiranya imipaka mu buryo butazwi hagamijwe gucunga umutekano w’abaturage.

Ati: “Twiyemeje ubufatanye mu bukangurambaga mu baturage ku mategeko agenga imipaka mpuzamahanga ndetse n’ibyo bakwiye kwitwararika kuko abanyabyaha bashobora kubihishamo bagakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko. Icya mbere rero ni ukwiyemeza ku bihugu byombi, by’umwihariko ku ruhande rw’intara zombi, ariko hakabaho ubufatanye bw’inzego z’umutekano mu guhanahana makuru ku gihe.

Ku ruhande rw’u Burundi, Umuyobozi w’Intara ya Kirundo Hatungimana Albert yavuze ko abaturage bitiranyaga imbibi kuko batari basobanukiwe ibyerekeranye na zo, yizeza u Rwanda ko bagiye kubahugura bakamenya imikoreshereje y’imbibi zihuza Ibihugu byombi.

Yatanze urugero rw’abaroba mu Kiyaga cya Rweru aho usanga barenga urubibi ruhuza ibihugu byombi bagakora amakosa biturutse ku kutamenya imbibi.

Yagize ati: “Tumaze kubibona ko ari abantu b’inzirakarengane; ntabyo bari bazi, twabonye y’uko tugiye inama kugira ngo tubibone kumwe, hanyuma tumaze kubibona kumwe tujye kubahimiriza (tubagenere amahugurwa) tubabwire uko bagiye kubifata, kuri izo mbibi.”

Yakomeje ashimangira ko ubufatanye bw’ibihugu byombi buzaburizamo abanyabyaha bageragezaga gukora ibyaha mu gihugu kimwe bagahungira mu kindi kuko hagiye kongerwa imbaraga mu guhanahana amakuru ku nzego z’umutekano mu bihugu byombi.

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe buracyari imbere mu byaha byambukiranya imipaka ku mpande zombi. Abo bayobozi banaganiriye ku bindi bibazo birimo icya ruswa ndetse n’ibibazo by’icyorezo cya COVID-19

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 + 9 =


To Top