Uburezi

U Rwanda rugiye kubona abarimu 273 baturutse Zimbabwe

Mu ntagiriro  z’ukwezi kwa mbere umwaka utaha w’2022 u Rwanda ruzakira abarimu 273 bagiye koherezwa n’igihugu cya Zimbabwe. Amasezerano atuma aba barimu baza mu Rwanda yashyizweho mukono n’impande zombi kuri uyu Kane hagati y’impande zombi.

Aya masezerano yasinywe hakoreshejwe ikoranabuhanga aho yasinywe na Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda Dr. Uwamariya Valentine na ho ku ruhande rwa Zimbabwe ashyirwaho umukono na Minisitiri ushinzwe abakozi ba Leta n’umurimo muri Zimbabwe Prof Paul Mavima.

Aya masezerano arashimangira icyifuzo cya Perezida wa Repubulika Paul Kagame cyo muri Nzeri uyu mwaka mu nama yari yabereye i Kigali igahuza inzego zitandukanye muri Zimbabwe no mu Rwanda. Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyo nama umukuru w’igihugu yasabye ko Zimbabwe  yaha u Rwanda abarimu baza kunganira urwego rw’uburezi mu Rwanda.

Minisitiri w’uburezi Dr. Uwamariya Valentine asobanura neza ubwunganizi aba barimu baje gutanga mu Rwanda.

Yagize ati “Turateganya gutangirana n’abarimu 273 bazigisha mu mashuri yisumbuye ndetse n’abandi bagera kuri 33 bazigisha muri TVET twibanda cyane ku mashuri yigisha uburezi, turashaka ko bubaka n’ubushobozi mu barimu ariko muzi ko twatangije gahunda y’abafasha b’abaganga(abaforomo) abo tuzabarebaho, mu ashuri ya TVET na bo tuzabareba ntabwo bikiri mu mashuri y’ubumenyi rusange mu ntangiriro turahera ku barimu 273 ariko ni igikorwa kizakomeza, amasezerano tumaze gusinya ateganya imyaka 5 ariko ashobora kuvugururwa bitewe n’ubushake bw’impande zombi.”

Minisitiri w’Abakozi ba Leta, umurimo n’imibereho myiza muri Zimbabwe Prof. Paul Mavima avuga ko Zimbabwe izakora uko ishoboye yohereza  abarimu bakora kinyamwuga ku buryo ubu bufatanye buzatanga umusaruro ufatika.

Ati “Ntagushidikanya ko abakandida bazatoranywa bazasohoza neza nshingano zabo mu rwego rwo guhesha ishema n’agaciro igihugu cyabo cya Zimbabwe aho bazaba bagiye gukorera.Intego nyamukuru ari ukugira ngo batange umusanzu wabo ku iterambere ry’u Rwanda.”

Isinywa ry’aya masezerano ngo ni umusanzu ukomeye mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Minisitiri Uwamariya yagize ati “Ni umusanzu ukomeye cyane kuko gutekereza kuri Zimbabwe hari impamvu abarimu baho iyo urebye imyigishirize yabo n’ubumenyi bwisumbuye bafite, turemeza ko mu rwego rw’uburezi hari icyo bizadufasha cyane cyane ko dushaka kwibanda ku mashuri yigisha iby’uburezi. Ni ukuvuga baje bakadufasha kwigisha neza tuzaba twizeye ko mu minsi iri imbere tuzaba dufite abarimu bafite ubumenyi ndetse n’ubushobozi bwo kuzamura rya reme ry’uburezi twifuza. Ikindi iyo habayeho guhererekanya abakozi gutya baraza bagatanga uwo musanzu ariko n’abanyagihugu babigiraho.”

Hari komite igizwe n’abanyamabanga bahoraho muri za minisiteri 4 muri buri gihugu yashyizweho bakazahura maze bakazemeranywa  gutangira gukora umwaka utaha.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 15 =


To Top