Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yemeje Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho Agace k’ubucuruzi n’ubuhahirane butagira umupaka gahuriweho n’isoko rusange ry’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESSA), Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) , (Tripartite Free Trade Area).
Ni umushinga wasobanuriwe inteko na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Hakuziyaremye Soraya, tariki ya 10 Nyakanga 2019, agaragaza icyo u Rwanda ruzungukira muri ako gace k’ubucuruzi birimo no kugeza kure ibikorerwa mu Rwanda, ayo masezerano akaba yarashyizweho umukono i Sharm El Sheikh, mu nama y’abakuru b’ibihugu ihuza iyo miryango itatu, muri Repubulika yAbarabu ya Misiri (Egypt), ku wa 10 Kamena 2015.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Hakuziyaremye yavuze ko ayo masezerano ateganya gushyiraho isoko ry’ibihugu 26 bituwe n’abaturage bagera kuri miriyoni 700, bikaba binafite umusaruro mbumbe urenga Miliyari igihumbi y’amadorari y’Amerika.
Ako karere kangana hafi na kimwe cya kabiri k’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, kakaba gatanga 58% by’umusaruro mbumbe w’ibihugu by’Afurika byose.
Ati: “Gushyiraho rero aka gace k’ubucuruzi bw’ubuhahirane butagira umupaka gahuriweho n’iyi miryango itatu cyangwa se impande eshatu bizateza imbere ubucuruzi hagati y’uturere hajyaho isoko ryagutse, bikazatuma ishoramari muri izo mpande eshatu z’Afurika ryiyongera hanozwe n’ibyerekeranye n’ihiganwa ku masoko ndetse hanatezwe imbere ibikorwa remezo hagati y’utwo turere.”
Yasobanuye ko intego z’ingenzi z’ayo masezerano ashyiraho ako gace k’ubucuruzi zirimo gushyiraho ubwisanzure no koroshya ubucuruzi bw’ibicuruzwa hakurwaho inzitizi zishingiye ku biciro n’imbogamizi zidashingiye ku biciro ku bicuruzwa hafi ya byose. Gushyiraho ubwisanzure bw’ubucuruzi bwa serivisi mu byiciro byatoranyijwe, koroshya, guteza imbere no kunoza ubucuruzi n’ishoramari kimwe n’izindi nzego z’ubufatanye nk’inganda no guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa.
Indi ngingo ya kane ni ukorohereza abacuruzi mu ngendo bagirira mu karere, no gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’ibikorwa remezo zihuriweho n’izo mpande zose.
Yakomeje avuga ko ayo masezerano agomba gutangira gushyirwa mu bikorwa ari uko yemejwe burundu nibura n’ibihugu 14 bigize uwo muryango mugari, kugeza ubu hakaba hari ibihugu 22 kuri 26 byasinye ayo masezerano, ibihugu 4 ari byo Kenya, Misiri Uganda na Afurika y’Epfo nibyo byamaze kuyemeza burundu, Minisitiri Hakuziyaremye akavuga ko u Rwanda narwo rwifuza ko yakwemezwa kugira ngo hihutishwe ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda, ni na yo izakira inama ya kane y’Abakuru b’Ibihugu bagize iyi miryango iteganyijwe kubera i Kigali muri Mutarama 2020, ikazaba igamije gutangiza ku mugaragaro ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano mu gihe hazaba hamaze kuboneka ibihugu 14 biyemeza burundu.
Inyungu u Rwanda ruteganya muri aya masezerano, ni uko igihe azatangirira azorohereza abacuruzi bo mu Rwanda, nk’igihugu kidakora ku Nyanja kugabanyirizwa ibiciro bitangwa ku bucuruzi binyuze muri gahunda zo gushyiraho isoko rimwe mu karere, azanatuma kandi ibicuruzwa byo mu Rwanda cyane cyane ibyakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda) bibasha kugera ku isoko rinini kurushaho kandi agafasha n’abacuruzi kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi nta nkomyi muri aka karere gahuriweho n’iyi miryango itatu.”
U Rwanda ruzungukira kandi cyane mu butwererane n’iterambere ry’inganda, haba kuri politiki cyangwa se inganda n’imigenzereze myiza yo mu rwego rw’inganda hamwe n’ibihugu byamaze guteza imbere urwo rwego rw’inganda biri muri ako karere nka Misiri, Afurika y’Epfo n’ibindi.
Abadepite bagaragaje ko hakwiye kubanza gusobanura neza akamaro k’iryo soko kugira ngo icyo rigiriyeho kitazagongana n’isoko rusange ry’ubucuruzi n’ubuhahirane butagira umupaka rihuriweho n’ibihugu by’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AfCFTA) yatangijwe mu cyumweru gishize.
Minisitiri Hakuziyaremye yasobanuye agira ati “Muri rusange aya masezerano yombi aruzuzanya, kuba yombi ari kuganirwaho ubu icyarimwe bifite ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu cyacu ndetse n’ubukungu bw’Afurika; aho aya masezerano atandukaniye ni uko amasezerano ya AfCFTA ni uko yo agamije gufunguranira isoko 100% ku bicuruzwa byose byakorewe muri uyu muryango ariko bikazagenda bikorwa buhoro buhoro, ibihugu byose byahawe imyaka itanu.
Hano aya masezerano ya Tripartite azashyirwa mu bikorwa ku gice cya 90% by’ibicuruzwa byakorewe muri Afurika muri buri gihugu, kandi imyaka yo kuyashyira mu bikorwa yo ni ukuva ku myaka itanu kugeza ku 10 hagenderwa ku byiciro by’ubukungu buri gihugu kibarizwamo.”
Mu isoko rya AfCFTA hazaba hariho urutonde rw’ibicuruzwa bitazemererwa gucuruzwa nta mahoro atanzwe n’ibihugu, ibyo bikaba ari ibicuruzwa bizaganirwaho n’ibihugu byose byo ku mugabane w’Afurika.
Biteganyijwe ko iryo soko rihuriweho n’imiryango itatu y’ubucuruzi u Rwanda rugiye kwinjiramo rizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2020.
