U Rwanda rumaze guhanga imihanda mishya ingana na km 10

Umujyi wa Kigali uratangaza ko imirimo yo kubaka imihanda ku burebure bwa km 10 yitezweho kugabanya umubyigano w’imodoka mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama y’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza CHOGM mu mezi atanu ari imbere,igeze kuri 55%.

Iyi mirimo yatangiye mu Kwakira 2019 ikaba iteganyijwe gusozwa muri Mata uyu mwaka.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo n’imyubakire, Nsabimana Ernest agaragaza zimwe mu mpamvu nyamukuru z’iyubukawa ry’iyi mihanda.

Yagize ati “Ibyo bibazo by’umuvundo w’imodoka ni byo bituma abantu bicara  bakareba ese turakora iyihe mihanda kugira ngo  mu gihe cy’inama zikomeye nka ziriya izo traffic jam tuzigabanye zitazongera guteza ibibazo kuko nubwo igihugu kiba cyakira inama nkaziriya nkuru nkuru n’ubundi abantu bakomeza kujya mu kazi , ubuzima mu Mujyi wa Kigali burakomeza.”

Umuhanda uva i Nyabisindu ukagera i Nyarutarama n’undi uva Kabeza ukagera Alpha Palace, ni imwe mu mishya ifite ibirometero 10 igiye kubakwa.

Abatwara ibinyabiziga bavuga ko iyo mihanda izagabanya ku buryo bugaragara umubyigano w’imodoka.

Mukurarinda Claude utwara imodoka yagize ati “Uyu muhanda uzaba ufasha cyane kuko wa mwanya  wo guhera muri embouteilage ya Kicukiro, iyo byagendaga gutyo twacaga Sonatubes , ariko ubu tugiye kugira umuhanda wa kabiri ariko embouteillage iva ku muhanda wo kibuga (Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga) igiye kugabanuka.”

Umujyi  wa Kigali uvuga ko hakiri imbogamizi mu iyubakwa  ry’ iyi mihanda harimo ikibazo cy’ibiza no kwishyura abaturage.

Nsabimana yagize ati “Iriya mvura nyinshi yaguye, urabizi yateje ibibazo byinshi mu gihugu, Umujyi wa Kigali ntiwasigaye detse n’ibikorwaremezo, hari inzu cyangwa abantu batuye ahantu ibyo bikorwa biba biri aho imihanda igomba kwagurirwa, hari nk’aho ugera ugasanga umuntu ibyangombwa bye ntibyuzuye, cyangwa ugasanga nyiraho ntari mu gihugu agomba kohereza ibyangombwa cyangwa za procuration, cyangwa ugasanga abantu bafitanye ibibazo mu mitungo yabo.”

Ku bijyanye n’ikibazo cyo kwishyura baturage, bamwe bagaragaza kunyurwa, abandi ntibahisha impungenge zabo.

Rutagengwa Adolphe yagize ati “Hano habagamo abapangayi, ejobundi batubwira ko tugomba gusenya bitarenze iminsi 5, dutegereza ko amafaranga yacu ajya kuri konti, twarayabonye amafaranga arahari  kandi twe twaranyuzwe ku gaciro k’ibyo babaze n’ubwo hari byo bibagiwe kubarisha.”

Undoi muturage yagize ati “Hari abapimye bwa mbere bakoresha umweru, hongera haza abandi  kuno kwezi kurimo kurangira haza abandi bakoresheje ubururu na ho abajemo hagati nabonye ari abashinwa bakavuga ko bazafata metero 6 haruguru no hasi sentimetero 6 ,ntabwo abasenya bakurikiza ibipimo bya mbere.”

Kubaka iyi mihanda ireshya na Km 10, Umujyi wa Kigaki uvuga ko bizatwara ingengo y’imari ingana na miliyari zirenga 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top