U Rwanda ruritabira inama ya G7 itangira kuri uyu wa Gatandatu

Kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Biarritz mu Bufaransa hategerejwe inama y’umuryango w’ibihugu birindwi bikize ku Isi G7, inama yanatumiwemo Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera intambwe u Rwanda rwateye mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 8 ni bwo u Rwanda rwatumiwe mu nama y’uyu mwaka ihuza ibihugu 7 bikize ku Isi byibumbiye mu muryango wa G7.

Imwe mu ngingo iyi nama izibandaho harimo kurwanya ubusumbane, hagati y’abagabo n’abagore himakazwa ihame  ry’uburinganire n’iterambere.

U Rwanda rutumiwe muri iyi nama mu gihe rufatwa nk’intangarugero mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore nkuko raporo z’ibigo n’imiryango mpuzamahanga zidahwema kubigaragaza.

Urugero ni nka raporo y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu WEF ya 2018, yashyize U Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku Isi, n’uwa mbere muri Afurika mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburingaire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore.

Ni kenshi Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we yagiye agaragaza ko guha abagore uburenganzira bakwiye nta kindi bisaba uretse gushyira mu gaciro, nk’uko yabigarutseho Tariki 27 z’ukwezi gushize kwa 7 ubwo yitabiraga inama y’umuryango Tony Elumelu Foundation yabereye muri Nigeria.

Yagize ati “Kuri twebwe, 52% by’abaturage bacu ni abagore. Nonese ni gute twasiga inyuma 52% by’abaturage bacu hanyuma tukibwira ko hari icyo twageraho ? Aho rero ni ho twahereye dutangira kubinjiza muri gahunda zose n’ibikorwa birimo ibijyanye n’ubukungu, ari na ko baba abayobozi nkuko ari uburenganzira bwabo kimwe n’abagabo cyangwa abahungu.”

Kugeza ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira abagore benshi mu nteko ishinga amategeko, kuko kuri ubu bagera kuri 62%, mu gihe muri guverinoma ari 50%.

Ubwo yitabiraga inama y’u Burayi ku iterambere izwi nka European Development Day mu mwaka ushize wa 2018, Perezida Paul Kagame yahamagariye abatuye Isi guhindura imyumvire ku buryo bafata abagore.

Yagize ati “Hashize igihe kinini umuryango mugari w’abatuye Isi wariremeye imyumvire yuko abagore bari munsi y’abagabo kandi ko iterambere riva ku mpuhwe bagirirwa n’abagabo. Iyo ni imyumvire idakwiye kwihanganirwa mu rugamba rugamije gukuraho ubusumbane. Dukwiye kubyumva dutyo twese kandi kandi akazi k’ingenzi kagahera mu guhindura imyumvire.”

Inama ya G7 izanagaruka kandi ku ngingo irebana no gushakira amikoro gahunda zo kubungabunga ibidukikije, umutekano, ikoranabuhanga n’ibindi.

G7 igizwe n’ibihugu birindwi birimo Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uretse Perezida Paul Kagame watumiwe muri iyi nama, hanatumiwe bagenzi be bo muri Afurika barimo Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré nka Perezida w’Akarere ka Sahel, Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sissi uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Perezida wa Sénégal, Macky Sall uyoboye Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD), ndetse na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Iyi nkuru tuyikesha RBA

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
38 ⁄ 19 =


IZASOMWE CYANE

To Top