Ku bufatanye na Banki y’Isi, ku nshuro ya mbere u Rwanda ruritegura kwakira inama nyafurika ku ndege nto zitagira abapilote (Africa Drone Forum 2020).
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’itumanaho mu Kigo k’Igihugu gishinzwe iby’indege za gisivili (Civil Aviation Authority) Barijye Tonny, avuga ko ari inama mpuzamahanga iteganyijwe kuzabera i Kigali kuva ku itariki 5 kugeza ku ya 7 Gashyantare 2020.
Ku birebana n’akamaro k’iyo nama, avuga ko iyo nama nyafurika ku ndege nto zitagira abapilote izibanda no ku byakoreshwa izo ndege mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage mu mibereho myiza yabo, no mu iterambere ry’ubukungu mu miryango y’abaturage b’Afurika bikozwe ku bufatanye n’Ikigega cya Banki y’Isi na Guverinoma y’u Rwanda.
Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda Yasser Gammar, avuga ko iyo nama nyafurika ku ndege nto ari amahirwe akomeye azatuma ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bikoresha izo ndege nto mu bihugu by’Afurika bateza imbere imishinga yabo bakora, haba ari ukubimenyekanisha mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Ati “Ni urubuga rwiza ruzafasha ba rwiyemezamirimo bakoresha izo ndege mu bikorwa byabo by’ubucuruzi bateza imbere ibyo bakora, no kwihutisha ikoranabuhanga ryabo, no kurushaho kwihutisha ibijyanye na serivise batanga kuri uyu mugabane w’Afurika no kumurika ikoranabuhanga rishya.
Mu bihugu byatumiwe muri iyo nama birimo Benin, Democratic Republic of Congo, Kenya, Malawi, Nigeria, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia, na Zimbabwe, biteganyijwe ko bizitabira amarushanwa arebana n’ibyo bakora mu rwego rwo kugaragaza udushya mu bijyanye n’ikoranabuhanga, uzahiga undi akazegukana amayero 40,000 yatanzwe na Leta y’u Bwongereza ibinyujije mu Kigega mpuzamahanga cy’Abongerza gishinzwe iterambere mpuzamahanga, DFID.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Gatete Claver, avuga ko iyo nama izakurikirwa n’amarushanwa yo kugurutsa izo ndege ku kiyaga cya Kivu (Lake Kivu drone flying competition) ateganyijwe kuva tariki 8 kugeza ku ya 15 Gashyantare 2020 i Karongi, nk’uko yabwiye inama y’Abaminisitiri yateraniye i Kigali ku wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama 2020.
