Ubukungu

U Rwanda rwahawe inguzanyo y’asaga miliyari 15 Frw azashorwa mu bikorwa bizahura ubukungu

Banki y’ishoramari y’u Burayi (EIB) ibinyujije muri Banki itsura Amajyambere y’u Rwanda, BRD, yahaye u Rwanda inguzanyo y’amafaranga angana na miliyoni 15 z’amayero azifashishwa mu kuzahura imishinga mito n’iciriritse yagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19. Ni a

mafaranga yashyikirijwe Banki Itsura Amajyambere mu Rwanda, BRD, azafasha abashoramari bato kubona inguzanyo zishobora kwifashishwa mu kongera imbaraga mu bikorwa byabo aho biteganyijwe ko BRD na yo izongeraho izindi miliyari 15 Frw.

Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ayo amafaranga bahawe agamije guteza imbere imishinga yagizweho ingaruka na Covid-19 by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko.

Yakomeje agira ati “Twishimiye kwakira iyi nkunga ya EIB, izafasha mu kuzamura urwego rw’abikorera by’umwihariko abakora ishoramari rito n’iriciriritse. Ibi bigaragaza ko BRD ikomeje kugirirwa icyizere ku ruhando mpuzamahanga. Ibi bizafasha BRD gutanga inguzanyo z’igihe kirekire ku bigo by’ishoramari mu rwego rwo kuzahura ubukungu.”

Yagaragaje ko imishinga izibandwaho cyane ari irebana no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, guteza imbere ibikorerwa mu nganda, ubuzima ndetse n’igamije guteza imbere ingufu zisubira n’ibindi.

Ati “Ni amafaranga azadufasha mu ishoramari, mu nzego tubona zizafasha ubukungu kongera gukomera.”

Iyi nguzanyo yahawe BRD izishyurwa hagati y’imyaka irindwi na 10, ibizatuma n’abazagurizwa muri BRD bazahabwa inguzanyo z’igihe kirekire.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko aya masezerano azafungura ishoramari rishya mu Rwanda.

Ati “Covid-19 yashegeshe cyane ishoramari mu Rwanda kandi ishoramari rishya ni ryo zingiro ryo guhangana n’imbogamizi zikigaragara mu bucuruzi. Gukorana na BRD na EIB bizafungura amarembo ku ishoramari rishya.”

Visi Perezida wa EIB, Thomas OSTROS, yavuze ko bahisemo gutera inkunga u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu cyane ko bamaze igihe kitari gito bakorana n’u Rwanda mu mishinga itandukanye igamije kuzamura abakora ubucuruzi buciriritse.

Mu Ukwakira 2021, EIB yaherukaga gutanga miliyoni zisaga 55 z’amayero harimo 40 zahawe Banki ya Kigali ndetse na 15 zahawe KCB zigamije gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19 mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 ⁄ 7 =


To Top