U Rwanda rwaje ku mwanya wa 2 muri Afurika mu bwisanzure mu bukungu

Raporo y’Umuryango mpuzamahanga ku bwisanzure mu bijyanye n’ubukungu ‘The Heritage Foundation’ yashyize u Rwanda ku mwanya wa 2 muri Afurika n’uwa 32 ku isi mu kugira ubukungu bufite ubwisanzure mu mikorere igamije iterambere. 

Ni ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 186 harimo n’u Rwanda. Mu byo uyu muryango ‘The Heritage Foundation’ ukorera muri Amerika birimo uburyo ubukungu bw’ibihugu butera imbere cyangwa buzamuka, imikorere y’amategeko arengera ubukungu n’abacuruzi, uburyo abikorera bafashwa gushora imari yabo haba abanyamahanga ndetse n’abenegihugu ubwabo.

Iyi raporo y’amapaji 496 yiswe ‘2019 Index of Economic Freedom’ igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 2 nyuma y’ibirwa bya Maurice mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse rukaba ruri ku mwanya wa 32 ku isi.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda Mutabazi Harrison avuga ko ari intambwe ikomeye u Rwanda rwateye kuba hari amategeko menshi yavuguruwe agamije kwihutisha imanza mu birebana n’ubucuruzi, hakashyirwaho inkiko zihariye z’ubucuruzi, imikorere irwanya ruswa n’ihame ryo kunga ababuranyi ku buryo biri mu byashimishije abacuruzi muri rusange.

Impuguke mu birebana n’ubukungu, Straton Habyalimana asobanura ko hari ibyakozwe bifatika byagiye bishingirwaho kugira ngo u Rwanda ruze mu myanya myiza.

Mu bindi iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rwateyemo intambwe birimo ibirebana no kubungabunga umutungo wa nyirawo bigatuma abawufite bashobora kuwubyaza amahirwe.

Bamwe mu baturage bafite ibyangombwa by’ubutaka bwabo bemeza ko bibafitiye akamaro gakomeye.

Iyi raporo yashyize igihugu cya Hongkong ku mwanya wa 1 mu bihugu 6 biri mu kigero kimwe cy’amanota ari hagati ya 80 kugeza ku 100.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 2 muri Afrika rufite amanota 71.1%, rukaba ruri kumwe n’ibindi bihugu 59 bifite amanota ari hagati ya 70% kugeza kuri 80%, ibindi bisigaye bifite amanota yo hasi ku buryo ibisaga 100 biri mu ibara ry’umutuku.

Ibihugu byo mu karere biri hafi ni Tanzania iri ku mwanya wa 7 muri Afrika, Uganda ku mwanya wa 8 na Kenya ku mwanya wa 22.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 + 20 =


IZASOMWE CYANE

To Top