U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 20 birukanywe muri Uganda

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko yakiriye Abanyarwanda basaga 20 birukanywe muri Uganda ku wa kabiri tariki 12 Kamena 2019, bakaba bari bafungiye muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ufite mu nshingano ze Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yihanganishije abo Banyarwanda n’imiryango yabo kubera akaga bahuriye na ko muri Uganda.

Yagize ati “Uko gufungwa mu buryo budakurikije amategeko, uko gufatwa nabi ndetse no kwirukanwa, ni zo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda ishingiraho igira abaturage bacu inama yo kwirinda kujya muri Uganda.”

[custom-related-posts title=”izindi nkuru bifitanye isano” none_text=”None found” order_by=”title” order=”ASC”]

Ambasaderi Nduhungirehe yasabye Igihugu cya Uganda guhagarika imikoranire yacyo n’imitwe y’iterabwoba irimo na RNC, igira uruhare mu gufunga mu buryo butemewe Abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo.

U Rwanda kandi rusaba ko Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bahabwa ubutabera bakaburanishwa ku byaha baba bakekwaho.

U Rwanda ruvuga ko abo Banyarwanda birukanywe mu buryo bugayitse atari aba mbere bahohotewe n’Igihugu cya Uganda. U Rwanda rushinja Uganda kuba hari Abanyarwanda babarirwa mu magana kandi bazwi na Guverinoma ya Uganda bishwe, abandi batabwa muri yombi, bafungirwa ahantu habi, bakorerwa iyicarubozo, ndetse ntibemererwe no gusurwa.

U Rwanda kandi ruvuga ko ikibabaje ari uko ibibazo abo Banyarwanda bahurira na byo muri Uganda bidasuzumwa hakurikijwe inzira ziteganywa n’amategeko, ahubwo bagahambirizwa mu buryo budakwiriye. Ni mu gihe u Rwanda rwasabye inshuro nyinshi ko ibyo bibazo byakemurwa binyuze mu nzira ya Dipolomasi ariko Uganda ntishake kubyumva.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 − 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top