U Rwanda rwashimangiye ko imipaka iruhuza na DRC ifunguye nk’ibisanzwe

Leta y’u Rwanda yashimangiye ko imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo irimo gukora nk’ibisanzwe, ariko iburira Abanyarwanda kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa muri icyo gihugu nyuma y’uko mu mujyi wa Goma hagaragaye umuntu wa gatatu ufite iki cyorezo.

Byatangarijwe mu kiganiro Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane zifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bahaye itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko guverinoma z’ibihugu byombi zaganiriye kuri iki kibazo.

Ministeri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko gushishikariza Abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ndetse no kongera ubwirinzi ari ingamba zigomba gushyirwamo imbaraga mu gukumira ko iki cyorezo cya Ebola cyagera mu Rwanda.

Uhagarariye OMS mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga, ashimangira ihame ry’iri shami ko atari ngombwa namba gufunga imipaka y’ibihugu kubera ikibazo cya Ebola.

Kuri iyi tariki ya mbere Kanama, umwaka uruzuye icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri RDC mu ntara ya Kivu ya ruguru na Ituli. Kuri ubu iki cyorezo kiravugwa mu mujyi wa Goma ahamaze kugaragara umuntu wa 3 wanduye Ebola. Inzego z’ubuzima aho muri RDC, zivuga ko uwo muntu wa gatatu ari umwana w’umukobwa  w’umwaka 1, kuri ubu uri kuvurirwa mu kigo cyita ku barwayi ba Ebola mu mujyi wa Goma.

Kugeza ubu aho muri RDC iki cyorezo kimaze guhitana abantu bagera ku 1823.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 × 17 =


IZASOMWE CYANE

To Top