Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair, yashimye imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ashimangira ko u Rwanda ruyoboye ibindi bihugu byo mu Karere.
Yabigarutseho mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente, amwizeza uruhare mu kwagura ubufatanye n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Muri ibyo biganiro, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente na Amb. Omar Daair bagarutse cyane ku ngingo y’ubufatanye n’ubutwererane mu ngeri zinyuranye z’ubuzima bw’ibihugu byombi.
Uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair yabwiye Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ko u Bwongereza bushimira u Rwanda uburyo rwafashe ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere ku buryo rufite icyo ruzabwira abazitabira inama mpuzamahanga ku ihindagurika ry’ikirere iteganyije kubera mu Bwongereza mu ntangiriro z’Ugushyingo uyu mwaka.
Ati: “Ndatekereza ko u Rwanda ruri ku isonga muri kano Karere ku birebana n’izi ngingo kuko u Rwanda rwakomeje kuba ku isonga mu guteza imbere ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, u Rwanda rwakomeje kureba uburyo hagabanywa ibyangizwa n’ihindagurika ry’ikirere ndetse n’uburyo imikorere yahinduka abantu bagakora mu buryo butangiza ikirere.
Ubwo rero ndakeka ko u Rwanda ruzaba rufite inkuru yarwo nziza ruzageza kubazitabira iyo nama ndetse ni uburyo natwe nk’ibihugu byateye imbere uburyo twagira uruhare mugufasha uyu mugabane w’Afurika uburyo wahangana n’ihindagurika ry’ikirere.”
Yakomeje ashimangira ko mu gihe u Rwanda ruzitabira Inama y’Umuryango w’Abibumye ya 26 yiga ku ihindagurika ry’ibihe (COP-26) yitezwe kubera i Glasgow mu Bwongereza mu mpera z’iki cyumweru, ruzagaragariza abandi ubuhamya bw’uko rubigenza mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ari na ko rugaragaza uko Afurika yose yabyitwaramo.
Omar Daair avuga kandi ko hari byinshi yifuza kubona bitera imbere mu bufatanye n’umubano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Yagize ati: “Ni byo tuzakomeza gukora byinshi mu burezi dushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa, ndifuza no kubona byinshi bikorwa mu guteza imbere ibidukikije mu gihe twese turimo gukira ingaruka za COVID-19, ndanifuza kubona ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu butera imbere kandi ndakeka ko dufite byinshi bihuza ubucuruzi ku mpande zombi, dufite icyayi n’ikawa by’u Rwanda bigurishwa mu Bwongereza ndifuza kubona ibyo bizamuka ubwo turafatanya ngo dushyigikire izo mbaraga.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Clementine Mukeka, avuga ko mu byaganiriweho harimo n’ibirebana no guteza imbere ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Ati: “Baganiriye ku ngamba dufite zo guteza imbere igihugu cyane cyane ubukungu n’uburyo bwo gukora ubucuruzi kuko hari sosiyete nyinshi z’abongereza zikorera mu Rwanda rero twumvikanye uburyo tugiye gukomeza gufatanya mu buryo twateza imbere ubukungu bw’u Rwanda cyane cyane mu burezi, ubuhinzi n’ubucuruzi ndetse no kurwanya icyorezo cya COVID-19.”
Amb. Omar Daair yongeye gushimangira ko inama izahuza abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza CHOGM izabera mu Rwanda umwaka utaha ku matariki azemezwa mu bihe biri imbere.

