Politiki

U Rwanda rwashinje abarwibasira ko ari bo basahura RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko hari inzego nk’inteko zishinga amategeko z’ibihugu bitandukanye zakomeje kwibasira u Rwanda zirubaza ibibazo bya RDC rudafite aho ruhuriye nabyo, kubera inyungu zabo barimo kurwanaho.

Kuri uyu wa Kane nibwo Minisitiri Dr Vincent Biruta yari mu Nteko Ishinga Amategeko, aganira n’abadepite ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere.

Yavuze ko bisa n’aho inzego zitandukanye z’amahanga nk’inteko zishinga amategeko, iyo bigeze kuri “RDC ni uguhendahenda, ni ukubyinirira n’ibiki byose, ariko u Rwanda ni ukurushakira ibyo rwakoze n‘ibyo rwatekereje.”

Ni ibintu ngo byakomeje kubaho kenshi ndetse n’ubu bishobora gufata indi ntera kubera indege ya RDC u Rwanda rwarasheho, ivogereye ikirere cyarwo.Bikorwa n’abanyapolitiki barimo abo mu Burayi na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Dr Biruta yavuze ko abakomeza gukora amatangazo bavuga u Rwanda, bakwiye kubanza kwibaza mbere na mbere ku ruhare bagize mu mateka yo muri aka karere n’u Rwanda by’umwihariko.

Yakomeje ati “Bamwe turabizi ni inyungu zishingiye ku bukungu, gushakisha umutungo kamere muri aka karere, hanyuma igihe kikagera bati ‘u Rwanda buriya rujya muri Congo gushakayo amabuye. Imyaka yose Congo imaze, ubu yaje mu Rwanda? Hanyuma abo ngabo babitubaza bo, singira ngo ni bo bayatwara yose, ahubwo si bo bayasahuye kuva ibinyejana bingahe?”

“Bafite inyungu rero zishingiye ku bukungu, bafite inyungu zishingiye ku guhangana hagati y’ibihugu bikomeye, bakavuga ngo ahangaha turahashaka natwe muhave, hanyuma rero muri ibyo byose rimwe na rimwe bakumva ko bagomba gushimisha, gukora ibyo ubutegetsi buriho uyu munsi bubasabye.”

Yavuze ko bimwe muri ibi bihugu binabyerura, ariko bikwiye kubahiriza uburenganzira bw’abaturage babo.

Dr Biruta yasabye abadepite kumenya ko abibasira u Rwanda bafite inyungu bari kurwanaho ku buryo atari urukundo rundi bafitiye RDC.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 4 =


IZASOMWE CYANE

To Top