Mur’uyu mwaka wa 2019, u Rwanda rwujuje imyaka imyaka 25 rwiyubaka aho iyi myaka yose isize rugaragara neza mu ruhando rw’umugabane w’Afurika n’isi muri rusanjye aho kur’ubu rwashyizwe ku mwanya wa 4 mu bihugu 9 umuntu yatembereramo akamererwa neza. Ibi kandi binatuma ba mukerarugendo bifuza no kuza kureba ibyiza by’u Rwanda tutibagiwe no kuhashora imari.
Wanderlust dukesha iyi nkuru ivuga ko U Rwanda kuba rurimo ibirunga, ibibaya, n’imisozi myinshi aribyo bituma rurushaho gukundwa n’abakerarugendo batandukanye baturutse mu mpande z’isi nyuma yo kubona ko ari hamwe mu hantu heza ho kuruhukira no kugirira ibihe byiza.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni imwe mu bituma umukerarugendo ashobora gufata iminsi umunani ayitembera ndetse abaza n’amateka y’igihugu cy’u Rwanda bityo yasubira imuhira akabwira abandi ibyiza yabonye. Usibye kuba umukerarugendo aruhuka, bituma igihugu cyinjiza amadovize ndetse umukerarugendo akamenye n’u Rwanda muri rusanjye.
Ibindi bituma igihugu cy’u Rwanda gikomeza kwamamara no kwandika amateka harimo ibijyanye n’umutekano, korohereza abinjira mu gihugu, korohereza abashoramari kuza gushora imari yabo mu Rwanda, ikirere cyiza, ubuyobozi bwiza n’ibindi.
Ibi byose bituma ibihugu by’amahanga birushaho guhoza ijisho ku Rwanda no kuza kwihera ishisho imbona nkubone ibyo baba babona ku mafoto, harimo no kumenya uburyo u Rwanda rwakoresheje mu myaka mu myaka 25 ishize ruvuye mu icuraburindi rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Uyu mwanya wa kanye u Rwanda rwabonye, ahanini rwabikesheje pariki y’akagera, iy’ibirunga hamwe na Congo Nile dore ko bikomeje guhuruza ba mukerarugendo.
Dore uko ibihugu 9 byaje bikurikirana
1. Nicaragua
2. Lebanon
3. Dominica and Antigua
4. Rwanda
5. Ethiopia
6. Turkey
7. Russia
8. Pakistan
9: Bosnia
TUMUKUNDE Dodos
MENYANIBI.RW
