U Rwanda rwasinye amasezerano yo kwakira impunzi 500 zari muri Libya

U Rwanda rwasinye amasezerano ajyanye no kwakira abimukira bari mu gihugu cya Libya nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Aya masezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono kuwa 10 Nzeri 2019 hagati y’u Rwanda, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

MINEMA yatangaje ko nyuma y’isinywa ry’amasezerano atuma u Rwanda rwakira impunzi 500 by’igihe gito zizava muri Libya, ikiciro cya mbere kizagera mu Rwanda mu minsi ya vuba.

Iyi Minisiteri ivuga ko u Rwanda rwakoze ingendoshuri muri Niger mu kureba uko bikorwa, aya masezerano yasinywe akaba azerekana uruhare rwa buri mufatanyabikorwa.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Eng. Kamayirese Germaine, yavuze ko nyuma y’uko mu 2017 Perezida Paul Kagame yemeye kwakira impunzi z’Abanyafurika zari muri Libya zateshwaga agaciro bamwe bagacuruzwa nk’abacakara, abandi bagakorerwa iyicarubozo, impande zitandukanye zatangiye kuganira uko byakorwa.

Eng. Kamayirese yagize ati “Ni uburyo busanzwe bukoreshwa, bwarakozwe muri Niger, bwarakozwe muri Romania, natwe mu Rwanda twaganiriye uko byakorwa. U Rwanda ruzakira impunzi zigera kuri 500 vuba bishoboka, zikazacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo muri Gashora mu Karere ka Bugesera.”

Inkambi ya Gashora isanzweho kuko yifashishijwe mu kwakira ibihumbi by’impunzi z’Abarundi mu 2015.

Kugeza ubu Inkambi ya Gashora irimo ibyangombwa nk’ibibuga by’imikino, aho kurara n’ibindi nkenerwa, ikindi kandi irimo kongererwa ubushobozi kugira ngo izakire impunzi zizava muri Libya.

Nyuma yo kongererwa ubushobozi nta bwo Inkambi ya Gashora izaba ikiri inkambi inyurwamo by’igihe gito, ahubwo ngo izaharirwa impunzi mu buryo bw’igihe kirekire.

Umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda, H.E Ahmed Baba Fall, yavuze ko ubwo mu 2017 hajyaga hanze amashusho ya CNN agaragaza uburyo Abanyafurika barimo kugurishwa nk’abacakara, byatumye Perezida Kagame wari uyoboye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) afata ikemezo gikomeye.

Yagize ati “Ndashima umutima mwiza w’u Rwanda wo kwakira izi mpunzi n’abashakisha ubuhungiro bari mu byago muri Libya.”

Akomeza avuga ko mu minsi mike impunzi za mbere zizaba zageze mu Rwanda, kuko zibayeho nabi muri Libya ku buryo abenshi bari mu bigo bafungiwemo.

Ati “Turimo gukorana n’ibindi bihugu na AU ngo turebe uko twabona umuti urambye kuri icyo kibazo, harimo kubimurira mu bindi bihugu cyangwa kubasubiza mu bihugu byabo, kimwe no kubatuza mu gihugu barimo.”

Minisitiri Kamayirese avuga ko Leta y’u Rwanda yemeye kwakira Abanyafurika, bityo uzemera kuza mu Rwanda akaba azakirwa hatitawe ku gihugu k’inkomoko.

Ati “Kuva uyu munsi, igihe icyo ari cyo cyose bashobora kuza, uhereye none amasezerano amaze gusinywa, ariko ni vuba bishoboka.”

U Rwanda rwakiriye izi mpunzi mu gihe inkunga zigenerwa impunzi zikomeje kugabanyuka, gusa Eng. Kamayirese avuga ko hakomeje gahunda zo gushaka ubushobozi no gushyiraho gahunda zituma impunzi zishobora kwitunga. Ibyo bikajyana no gushishikariza impunzi zimwe gusubira iwabo, cyane aho amahoro yaba yagarutse.

Yavuze ko izi mpunzi zizaza mu Rwanda zirimo abagumye mu nzira bagiye gushaka ubuzima i Burayi, hakabamo n’abagendaga bahunga ibihugu byabo kubera umutekano muke.

Ubwo ikibazo cy’aba bimukira cyajyaga ahabona, u Rwanda rwari rwemeye kwakira impunzi 30.000 mu myaka itanu, ndetse ngo nubwo hakiriwe 500, birashoboka ko bibaye ngombwa hazakirwa n’abandi baziyongera kuri aba.

Kugeza ubu habarwa ko muri Libya, ubaze impunzi, abimukira n’abagishaka ubuhungiro, bose hamwe bagera ku bihumbi 800.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abimukira bagera ku 5.000 baheze muri Libya, 70% bakaba ari impunzi n’abavuye mu byabo kubera ibibazo binyuranye.

Ababashije kurenga Libya, ni kenshi humvikana inkuru z’uko barohamye mu nyanja ya Mediterranée bagerageza kwambuka bajya i Burayi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 6 =


IZASOMWE CYANE

To Top